Site icon Rugali – Amakuru

Abadepite basabye Minisitiri gukurikirana abadindije umushinga wa biyogaze

Musoni James yagobye kuba acumbikiwe i Mageragere kubera ubujura bw’umushinga wa BIOGAS ariko kubera akingiwe ikibaba na Kagame yicaye i Harare muri Zimbabwe naho zangirwa abadepite barata umwanya gusa. Ku itariki ya 10.03.2022 , abadepite basabye gukurikirana abadindije umushinga wa biyogazi. Uwahombeje uwo mushinga bagombye kuba bamuzi kuko yarabyiyemereye abisabira n’imbabazi( umuseke, 17.04,2015). Niba batamuzi ni ikibazo gikomeye, niba kandi bamuzi, akaba aribo bamwemeje ngo ajye guhagararira u Rwanda muri Zimbabwe, bari mu biki ? Undi bashaka kuryoza ibyaha bya Musoni James ni nde?

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Ernest Nsabimana, yasobanuriye Inteko Ishinga Amategeko impamvu zatumye umushinga wa biyogaze uhomba, maze bamwe mu Badepite bahita bamusaba gukurikirana ababigizemo uruhare bose, kugira ngo babibazwe mu butabera. Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Ernest Nsabimana, yasobanuriye Inteko Ishinga Amategeko impamvu zatumye umushinga wa biyogaze uhomba, maze bamwe mu Badepite bahita bamusaba gukurikirana ababigizemo uruhare bose, kugira ngo babibazwe mu butabera.

Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe imikoreshereze y’Ingengo y’Imari (PAC), ivuga ko igenzura ry’umwaka wa 2019-2020 ryagaragaje ko muri biyogaze 9,647 zahawe abaturage, izingana na 5,012 zubatswe mu turere 29 zidakora, kandi nta gahunda ihari yo kuzibyaza umusaruro.

Iyo Komisiyo yanagaragarije Minisitiri Nsabimana ko hari amafaranga yagiye atangwa hagamijwe kubakira abaturage biyogazi (nk’uko biri muri Raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta), ariko ayo mafaranga akaba atarakoreshejwe, ndetse nta raporo uturere dufite.

Gahunda ya ‘Biogas’ yatangijwe mu mwaka wa 2007, igamije gufasha abaturage kutavunika bajya gutashya inkwi, kugira isuku n’ubuzima bwiza, ndetse no kwirinda kwangiza ibidukikije batema ibiti byo gucana.

Muri iyo gahunda, Guverinoma y’u Rwanda itanga uruhare rungana n’amafaranga ibihumbi 300 kuri buri rugo ruhawe biyogaze, umuturage wayihawe na we agafashwa gusaba inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 100 muri SACCO akayongera ku yo Leta yatanze.

Uretse ibyo bikorwaremezo Abadepite bavuga ko bidatanga umusaruro, igihombo babara bahereye kuri biyogazi zirenga ibihumbi bitanu zitagikora, kirarenga Amafaranga y’u Rwanda miliyari ebyiri.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo watanze ibisobanuro mu magambo, avuga ko hari biyogaze zitagikora bitewe n’uko abari barazihawe bimutse bakajya gutura ahandi, ndetse n’abagurishije inka bakabura amase yo gutanga izo ngufu.

Izindi mpamvu ngo ziraterwa n’inyigo mbi (bad design) ubwayo itari yarateguwe neza, ngo yatumye hagurwa ibigize biyogazi (cyane cyane ibigega bya pulasitiki) byangirika vuba kurusha ibyubakishijwe isima, hamwe n’ikibazo cy’abantu ngo bafite ubumenyi buke bwatumye batabasha gukurikirana biyogaze zubatswe no kuzitaho.

Icyakora ibyo bisobanuro Minisitiri avuga ko bidahagije kuko buri ‘biyogaze’ yose mu gihugu ngo irimo gusuzumwa kugira ngo harebwe ikibazo yagize, inyigo irambuye ikazatangarizwa Abadepite bitarenze amezi abiri cyangwa atatu ari imbere.

Umudepite witwa Ruku Rwabyoma yahise asaba Minisitiri Nsabimana gufasha inzego zibishinzwe, kugira ngo abantu bose bagize uruhare mu guhomba k’umushinga wa biyogaze bakurikiranwe.

Yagize ati “Igihombo kizanwa n’abantu, abo bantu bakwiriye kugaragara, bakwiriye kuryozwa igihombo bateje. Uravuga ngo inyigo mbi (bad design)! Ntabwo dukwiriye kumva icyo kintu ngo “bad design”, nk’umwenjeniyeri ibyo ntabwo ari ibintu dukwiriye kuba twumva, ndasaba Nyakubahwa Minisitiri ko muri ayo mezi abiri yazaba yabaryoje icyo gihombo!”

Depite Albert Ruhakana uri mu bakoze raporo, avuga ko hari ubwo bajyaga mu karere bagasanga nta muntu n’umwe wibuka niba hari biyogazi yahageze, mu kwisobanura bakagenda babahanahana bavuga ko ubishinzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa, bamugeraho akababwira ko ari Veterineri, na we bamugeraho akababwira ko ushinzwe biyogaze ari Agoronome.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo avuga ko mu isuzuma ririmo gukorwa kuri buri biyogaze hagomba kugaragaramo ahaturutse igihombo, ababigizemo uruhare, ibyo babazwa n’impamvu zatumye uwo mutungo wa Leta ukoreshwa nabi.

Yakomeje agira ati “Tuzakomeza gutanga amakuru kugira ngo ibibazo byose bibonerwe ibisubizo, ndetse n’ababigizemo uruhare bashobore kuba babihanirwa”.

Mu badepite 73 bumvise ibisobanuro bya Minisitiri w’Ibikorwaremezo ku ikoreshwa rya biyogaze ryadindiye, 42 ni bo bagaragaje ko banyuzwe na byo, 10 ntabwo banyuzwe, abandi 19 bakaba batoye impfabusa.

Exit mobile version