Site icon Rugali – Amakuru

Abacururiza mu nyubako zigezweho barataka ibiciro bihanitse, abahanga bakemeza ko nta gihombo ku gihugu

Nyuma y’uko hagiyeho gahunda ya Leta yo gukorera mu mazu y’ubucuruzi ajyanye n’icyerekezo, haribazwa icyo ayo amazu azafasha abacuruzi, abaguzi, abashoramari ndetse n’igihugu muri rusange mu gihe ibiciro byayo bikomeje kwinubirwa n’abo yagenewe kuburyo hari n’abatangiye kunanirwa nabyo bagafunga imiryango.
Bamwe mu bacuruzi bakorera muri amwe mu muri aya mazu nk’aho bita kwa Makuza, Down Town ndetse na CHIC LTD badutangarije ko bishimira iterambere igihugu cy’u Rwanda kimaze kugeraho nk’ibikorwa remezo harimo n’amasoko n’amazu y’ubucuruzi ajyanye n’icyerekezo Leta y’u Rwanda yihaye, ariko bakagaruka ku biciro byayo bita ko bihanitse cyane.
Aba bacuruzi bavuga ko abakiriya babo bakiri bake ahanini bitewe n’ibiciro bihanitse bashyizeho biterwa n’uko na bo bashyiraho ibiciro bigendanye n’ubwoko bw’ibicuruzwa ndetse n’aho babiranguriye ariko na none ngo hakiyongeraho no kuba ubukode bw’inzu bakoreramo buri ku rwego bita ko ruri hejuru ibintu bakora kugira ngo babashe kubonamo ayo kwishyura ubukode.
Umwe mu bacuruzi utashatse ko amazina ye atangazwa Yagize ati: “ nka njye ncuruza imyenda, ni byo koko abakiriya bacu binubira ibiciro byacu ariko kandi na we urebye uko wagura umwenda bawutembereza hanze si ko wawugura hano, byumvikana ko haziyongeraho ubwoko bw’umwenda, aho waguriwe kuko twe turangura mu bihugu byo hanze ndetse na bwa bukode buhanitse.”
Yakomeje avuga ko icyo babona cyatanga inyungu ku mpande zose habaho ibiganiro byo kugabanya ibiciro by’ubukode hagati yabo na ba nyir’amazu kugira ngo babanze bakurure abakiriya kuko babona ko ari yo nzira nyakuri yatuma ny’iri inzu, umucuruzi ndetse n’ugura babasha kungukira mu bikorwa by’iterambere biba byabegerejwe.
Nyamara nubwo abakorera muri aya mazu batishimira ibiciro by’ubukode, Makuruki.rw iganira n’umwe mu bayobozi b’inyubako y’ubucuruzi ya CHIC LTD, Mazimpaka Olivier yatangaje ko amafaranga y’ubukode aba bacuruzi batanga atari menshi nkuko babivuga, ahubwo ko icyo abacuruzi basabwa ari ukwikuramo ibitekerezo by’aho bavuye gukorera bakumva ko baje gukorera ahantu heza kandi hafite umutekano.
Yagize ati: “ CHIC LTD niyo nzu ihendutse hano mu mujyi wa Kigali ugereranyije n’andi mazu y’ubucuruzi kuko metero kare (m2) imwe tuyitangira ku madorari 18, urumva ko rero idahenze. Icyo abacuruzi basabwa ni ukwikuramo imyumvire y’uko inzu ihenze kuko bishyuye amafaranga atarengeje ibihumbi 700,000 harimo umuriro, umutekano, parking kandi bari ahantu heza nta bwo baba bahenzwe ugereranyije naho baba bavuye gukorera hatizewe k’umutekano.”
Makuruki.rw yifuje kumenya icyo impuguke mu by’ubukungu bavuga ku hazaza h’ubukungu n’iterambere ry’u Rwanda mu gihe havugwa ihenda ry’aya mazu yimurirwamo abacuruzi, maze Charles Murindabigwi Ruhara, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’impuguke mu by’ubukungu, adutangariza ko mu gihugu gitera imbere hari abunguka n’abahomba bityo ko biba byiza iyo ubukungu bwiyongereye n’aho umuntu umwe cyangwa babiri bahahombera.
Avuga ko aya mazu ashobora gukodeshwa n’abandi bafite ubushobozi kuko yongera agaciro k’umujyi aho abayakoreramo babasha kwishyura ubukode, bagatanga imisoro no guha akazi abandi bakozi benshi bityo we akaba asanga ko aya mazu aramutse akodeshweje n’abandi bashoramari n’iyo baba baturutse hanze nta cyo byakwangiza k’ubukungu bw’igihugu n’ubwo ari ikibazo ku bacuruzi mu gihe batabona abaguzi kuko amazu ahenze.
Yagize ati:” mu bihugu biri gutera imbere usanga abantu bamwe barekura abandi bakinjira bityo ntibyahungabanya ubukungu kereka mu gihe amazu yaba yubatswe akabura n’abo banyamahanga bayakodesha.”
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali aya amazu abarizwamo bwo buvuga ko kuba abacuruzi bavuga ko inzu zihenze batari babizi ko bo ikibaraje inshinga ari ugushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali maze umucuruzi wimuwe akabona aho gukorera.
Umukozi ushinzwe imiturire mu mujyi wa Kigali Mugisha Fred yagize ati: “Twe dushishikariza abashoramari kubaka amazu menshi mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali, icyo tureba ni ukumenya niba umucuruzi twimuye afite aho gukorera ibijyanye n’ubukode, umucuruzi na nyir’inzu barumvikana.”
Yakomeje avuga ko nta gahunda ihari yo guhuza abakozi na ba nyir’inzu mu buryo bwo kugabanya igiciro cy’ubukode ahubwo agasaba abacuruzi kutagira impungenge kuko mu gihe abashoramari bubaka amazu menshi igiciro kizagenda kigabanyuka kandi akabona ko ibi bitazabangamira ubukungu bw’uRwanda kuko bari gushishikariza abashoramari kubaka amazu meshi mu buryo bwo gukemura ikibazo cyaho gukorera.

Inyubako za CHIC no kwa Makuza ni hamwe mu havugwa ibiciro bihanitse

 
JEAN PAUL MUGEMANYI
MAKURUKI.RW

Exit mobile version