Abantu bagera kuri 36 bavuga ko bacitse kw’icumu rya jenoside yabaye mu Rwanda muri 94, bari hirya no hino kw’isi, bandikiye ibaruwa Perezida Paul Kagame, bamusaba ko habaho iperereza ryigenga ku rupfu rwa Kizito Mihigo.
Baravuga ko iryo perereza ryakorwa n’abantu b’inzobere bo mu mahanga, bafatanije na leta y’u Rwanda.
Bakavuga ko bafite impungenge kubyavuzwe n’urwego rw’ubugenzacyaha bw’u Rwanda, RIB, byuko Kizito Mihigo yiyahuye igihe yari muri gereza y’igipolisi kw’itariki ya 17 z’uku kwezi kwa 2.
‘Yari umuntu w’imico myiza ariko udakunda umuvugiramo’ – uwiganye na Kizito Mihigo mu iseminari
Abantu isinzi bitabiriye imihango ya gushingura Kizito Mihigo
RIB yavuze ko Kizito Mihigo yafashwe ashaka kwambuka umupaka mu buryo butemwe n’amategeko kandi ko yanashatse gutanga ruswa.
Iyo baruwa abo 36 bandikiye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, bahaye kopi y’ayo abantu bandukanye bo kw’isi barimo nka Papa Francis n’umunyamabanga wa ONU, Antonio Guterres.
Kanda hano wumve ikiganiro Prudent Nsengiyumva yagiranye na Philippe Basabose uri muri Canada akaba ari mu bashyize umukono kuri iyo baruwa