Ndabashuhuje nshuti mwese muteze amatwi BBC, uyu ni umwanya w’ikiganiro cy’Imvo n’Imvano, turi ku wa gatandatu itariki ya 3 ukwezi kwa 4 umwaka wa 2021. Mu gihe hasigaye iminsi 4 u Rwanda rukibuka jenoside ku nshuro ya 27, ikiganiro cyacu cy’uyu munsi kiribanda ku kibazo cy’abarokotse jenoside batarabona inzu zo kubamo, ndetse bamwe mu bubakiwe mbere bakaba na bo bafite ikibazo cy’uko inzu zabo zimaze gusaza zicyeneye gusanwa.
Imibare itangwa n’ikigega gishinzwe gufasha abarokotse jenoside batishoboye ari cyo FARG, igaragaza ko abasaga 800 mu gihugu hose bagitegereje kubona amacumbi.
Turasura bamwe mu barokotse jenoside hirya no hino mu gihugu batarabona inzu zo kubamo batubwire uko babayeho.Turaha ijambo kandi bamwe mu bafite inzu zicyeneye gusanwa. Ni mu gihe umuryango urengera abarokotse jenoside, IBUKA, uhangayikishijwe n’ikibazo cy’ayo macumbi ariko ukavuga ko hari icyizere ku batayafite.
Turaha ijambo kandi abakuriye ikigega cya FARG batangaza ko ikibazo cy’amacumbi y’abarokotse jenoside kigomba kuba cyarangiye mu myaka 2 iri imbere.
Ni ikiganiro mwateguriwe kandi mugiye kugezwaho na Yves Bucyana.