.Ibaruwa bamwandikiye ntiyamugezeho
.Akarere kohereje ilisiti idasinye muri MINECOFIN
.MINISANTE yaramwitabaje aratungurwa
Guverineri w’intara y’Iburasirazuba, Kazayire Judith yifatanije n’abaganga ba Rwempasha bamaze amezi atandatu badahembwa. Ubwo yabasuraga kuri uyu wa Gatatu nimugoroba, yerekanye ko yaguye mu kantu yumvise MINISANTE imwitabaje mu kibazo atazi.
Abaganga b’ikigo nderabuzima cya Rwempasha mu karere ka Nyagatare baheruka umushahara w’Ugushyingo 2016, aho akarere kavuga ko byavuye ku makosa yabo, bahembwe mu buryo busanzwe nyamara akarere karamaze gushyiraho ubundi.
Guverineri Kazayire, imbere y’abakozi bamaze icyo gihe cyose mu buzima bubi kandi bakora, mu masura yabo agaragaza agahinda, nawe ntiyabashije kwihangana. Agaya abayobozi b’akarere batamumenyesheje iki kibazo mu gihe kingana gitya, asaba abakozi kwihangana.
Ibaruwa abaganaga ba Rwempasha bamwandikiye basaba kurenganurwa ntiyayibonye, nyamara bo bafite kopi igaragaza ko ubuyobozi bw’intara bwayakiriye.
Guverineri kandi yongera kugaya abayobozi ba Nyagatare bohereje « tract » inyandiko idasinye kuri Minisiteri y’imari, kandi rwari urutonde ruhembeshereza aba baganga.
Agira ati « narabasuye ndabihanganisha, ntihashize igihe mbimenye. Twarebeye hamwe impamvu zabiteye n’inzego zabigizemo uruhare. Byatewe no guhindura imihembere, basanga hari ibisabwa batari bujuje, nk’uburenganzira buhabwa baganga bemerewe gukorera mu Rwanda (licence), amasezerano y’umurimo, no kuba bafite aho boherejwe gukorera(affectation). Muri byose ariko, iyo bikurikiranwa neza kiba cyarakemutse. Ababigizemo intege nke bose bazafatirwa imyanzuro yo mu rwego rw’ubuyobozi(administrative).
Cyakora uruzinduko rwa Guverineri Kazayire muri iki kigo rwasize icyizere mu bakozi, kuko yasabye inzego zose bireba kuzahurira kuri MINECOFIN kuwa mbere tariki ya 12 Kamena 2017, cyane ko ubu n’abandi baganga batazongera guhembwa aba ba Rwempasha badahembwe.
Igice cy’umwaka badahembwa, uruhuri rw’ibibazo
Muri iki kigo nderabuzima cya Rwempasha, abahakora ntibakibasha kwivuza kuko nta misanzu igitangwa. Umwe mu baganga ati, « RAMA zacu zateshejwe agaciro, ujya kwivuza bareba mu mashini bagasanga nta musanzu uheruka gutangirwa, bikagusaba kwishyura yose kandi udaheruka guhembwa ».
Ikindi ngo ni abana birukanwe ku mashuri kubera kutishyura, bagera mu rugo bagasanga umubyeyi nta amafaranga afite bakicara.
Haravugwa kandi umugore wibana ukora isuku mu kigo, ufite abana bane. Mu minsi ishize ngo bakaba bari bagiye kuburara, bagenzi be bamuteranyiriza udufaranga ngo abagurire kawunga, iminsi yicume.
Abacuruzi barabakopye bararuha, babafata nka ba bihemu, banyuraho bakabakomera. Ngo hari na za butike zafunze imiryango kubera amadeni bahaye aba baganga. Umwe mu bacuruzi ati « narakopye ndaruha ntegereza kwishyurwa ndaheba, ibintu bishiramo. Nasabye umufasha wanjye kumpa ku yo ahembwa nongeramo duke, ariko n’ubu iduka ryambaye ubusa ».
Igihangayikishije kurusha ibindi ariko, ngo ni amadeni bafitiye amabanki ubu yamaze kuba menshi kubera kuraranya n’inyungu z’ubukererwe, dore ko ngo SACCO yaho ica inyungu za 40%. Uyu ati « utwo dufaranga n’aho tuzazira, banki izahita idufata twose kubera uku gutinda, kuko ahari kwishyurwa ibihimbi 30, ubu ni hafi 50 ».
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com