Mu murenge wa Karangazi hari abaturage bavugwa ko bari kwamburwa ku ngufu ubutaka baguze ntibanahabwe ingurane ngo kuko gusa aho hantu baguze bakubaka bagatura ari ahagenewe ubworozi. Bavuga ko abagurishije n’ubuyobozi bw’Umurenge ari bo babifitemo inyungu. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko nta ukwiye kwimurwa ku ngufu nta biganiro.
Karangazi, hari abaguze ubutaka bwo kororeraho babuhingaho banabuturamo none bari kubuvanwamo shishi itabona, bo ngo babona ari ku nyungu z’abo babuguze
Aba baturage bo mu kagari ka Nyamirama bavuga ko ubuyobozi bw’Umurenge bubahatira kuva mu masambu baguze mu 2009, ubu bayahingamo banayatuyeho. Ngo bagomba kuyavamo kuko yagenewe kororerwamo.
Aba baturage ariko bavuga ko ubu butaka babuguze cyera ubu bukaba bumaze kugira agaciro kanini, abo babuguze nabo ngo nibo bari guca inyuma ubuyobozi bugasunika aba baturage ngo babuvemo kuko bwagenewe kororerwaho.
Umwe muri aba baturage ati “niba ari itegeko rya Leta ntitubyanze ariko nibatubarire n’ibikorwa twashyizemo babihe agaciro batwimure kuko byadutwaye amafaranga.”
Undi ati “Baratubwira ngo bazadusubiza ayo twahaguze gusa kandi bamwe dufitemo amazu, turabaza k’Umurenge bakatubwira ngo tuzayasenye dutware amabati.”
Aba baturage bavuga ko ababyihishe inyuma ari ubuyobozi bw’Umurenge n’abagurishije aya masambu cyera bashaka kwisubiza ubutaka. Bemeza ko atari k’ubw’inyungu rusange.
Umwe ati “Gitifu abigiramo uruhare na nyiri ubutaka twaguze nawe ukabona ko ari ku nyungu zabo bagirango babusubirane.”
Akwasibwe Eric uyobora uyu murenge wa Karangazi we avuga ko ibyifuzo by’aba baturage ko babarirwa imitungo yose iri ku butaka baguze bakanabara agaciro k’ubutaka bahereye igihe bwaguriwe kidashoboka.
Ati “Mugihe umuntu amaranye ubutaka imyaka itanu cyangwa itandatu umusaruro aba abukuyemo uba ungana iki? {uwaguze} agomba gusubizwa amafaranga ye [ayo yahaguze icyo gihe].”
Mupenzi George Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare we avuga ko iki kibazo ari icyo kwitondera hakiyambazwa izindi nzego kandi ko nta muturage ukwiye guhohoterwa ngo yimurwe mu gihe hagishakishwa umuti urambye w’abaturage batuye ahagenewe ubworozi.
Aba baturage hafi ya bose batuye k’umudugudu ukunze kwitwa ‘Shimwa Paul’, hafi 80% byabo nta byangombwa by’ubutaka bafite.
Iburasirazuba mu karere ka Nyagatare
Mu kagari ka Nyamirama mu murenge wa Karangazi
Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW