Abanyeshuri 30 ba Kaminuza Gatolika mu rujijo, bazaniye ikibazo cyabo Inteko
Gisagara – Muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda i Save haravugwa ikibazo cy’abanyeshuri 30 biga mu ishami rya ‘Biomedical Laboratory Sciences’ bamaze imyaka irindwi biga iri shami mu gihe bagombaga kuryiga imyaka ine bakarangiza. Nyuma yo kubona ikibazo cyabo kidakemuka aba banyeshuri kuri uyu wa kabiri bafashe inzira bazanira ikibazo cyabo ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bo bavuga ko ari akarengane.

Kuri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda i Save muri Gisagara
Aba banyeshuri bavuga ko nubwo Kaminuza yabo hari ibyo yaba itujuje bikwiye gukemuka vuba mu nzego zibishinzwe ariko bo bakabona impamyabumenyi, aba batangiye amasomo mu 2011, bagombaga kurangiza mu 2014 ariko bongereweho andi masomo bakomeza kwiga.
Umwe muri aba banyeshuri ati “kugeza ubu ntituzi aho ikibazo kiri gukemurirwa kuko batujyana mu nzego zitandukanye ntibagire icyo batumarira.”
Iki kibazo cyabaye ubwo aba banyeshuri bari bagiye kumurika (defense de memoire) ibyo bize mu myaka ine ngo bahabwe impamyabushobozi zabo, ariko ngo barahagarikwa nyuma y’uko Minisiteri y’uburezi ngo isanze zimwe muri kaminuza zigenga zo mu Rwanda zarayiciye mu rihumye zifungura amashami zitabiherewe uburenganzira, ayo mashami arahagarikwa nubwo bwose yari amaze igihe kinini abanyeshuri bayigamo.
Aba banyeshuri b’i Save ngo basabwe na Kaminuza ko bongerewe andi masomo yo kugira ngo buzuze ibisabwa bagakomeza kwiga ariko ngo barabona ikibazo cyabo kidakemurwa.
Aba banyeshuri baravuga ko ubu baba bamaze kugera ari kure ngo kuko abo biganye bamaze imyaka igera kuri itatu bahawe ibyangombwa nyamara bo n’iyo bagerageje kubaza kaminuza bigamo ngo igisubizo bahabwa buri munsi ntigihinduka ahubwo babwirwa ngo biri mu nzira yo gukwemuka, bityo baribaza iherezo ryabo n’amasomo bize imyaka irindwi kandi bagombaga kwiga imyaka ine.
Umuyobozi wa kaminuza wungirije ushinzwe amasomo muri iyi kaminuza Prof Faustin Rutembesa yabwiye Umuseke ko nabo bisanze bafungiwe ririya shami ngo kuko hari amabwiriza amwe n’amwe batari bujuje, gusa avuga ko bari gukora ibishoboka byose ngo imbogamizi zateye kutemerera ririya shami zikemurwe. Yemeza ko aba banyeshuri bagombaga kuba barahawe impamyabushobozi mu 2014 ariko ngo bazazihabwa umwaka utaha.

Prof Rutembesa avuga ko umwaka utaha ari bwo aba banyeshuri bazarangiza
Prof Rutembesa avuga ko nabo bababajwe n’uko aba banyeshuri bahuye n’iki kibazo ari nta ruhare bakigizemo ariko ko iyo myaka yindi bongerewe yo kwiga amwe mu masomo abemerera kuba bujuje ibyasabwaga batigeze bayishyuzwa na kaminuza mu rwego rwo kubafasha no kubahoza amarira.
Umuyobozi w’urugaga rw’abanyamwuga mu by’ubuzima yirinze kugira ibyo adutangariza, gusa avuga ko bari gukorana na kaminuza ngo bakemure iki kibazo burundu.
Christine NDACYAYISENGA
UMUSEKE.RW