Mu Kagali ka Mvumba umurenge wa Murama ho mu Karere ka Ngoma hatahuwe imibiri y’abagabo babiri n’umugore umwe bataramenyekana igihe bapfiriye n’icyabishe ,ikaba yataburuwe mu murima w’umuturage mu cyumweru gishize maze ihita ijyanwa mu iduka ry’umuturage witwa Baziyake J.Baptiste ukomeje kuvuga ko iyi mibiri imubangamiye kubera umunuko ukabije.
Amakuru twakuye mu batuye mu kagari ka Mvumba avuga ko ari imibiri y’abantu batatu abagabo babiri n’umugore umwe bataburuwe mumurima w’umuturage witwa Haguma Emmanuel nawe umaze imyaka ibiri awugurishije ariko akaba ariwe wawuhinze mu yindi myaka yose ishize guhera nyuma ya jenoside.
Ahakuwe iyi mibiri muri uyu murima haracyari n’ibindi bice by’umubiri bito bito bicyigaragaramo birimo amagufa na cyane ko iyi mibiri nta ruhu n’inyama yari igifite bisa nkaho hashize igihe cyinini aba bantu bapfuye nkuko kandi binashimangirwa n’ababataburuye muri uyu murima.
- Ahataburuwe iyi mibiri ni ruguru y’iki gishanga
Ndayisaba Jean de Dieu ati”Umubiri ntawaruriho ni amagufa gusa yari yarafatanye n’imyenda twagombye kuyabambura ni ibintu bigaragara ko hashize igihe barapfuye”.
Banyiri uyu murima banawuhinze mu myaka isaga 20 nyuma ya jenoside bavuga ko hashize imyaka ibiri bawugurishije ariko muri iyo myaka yose bahahinze nta mubiri bigeze babona.
- Ahataburuwe iyi mibiri ni hari hasanzwe hahingwa
Matabaro Alphonse uvuga ko uyu murima wagabanywe n’umuhungu we ati”Uyu murima wagabanywe n’umuhungu wange witwa Haguma Emmanuel mugihe cy’isaranganya kuva icyo gihe warahinzwe nta mubiri w’umuntu twigeze tubona hashize imyaka ibiri tuhagurishije”.
Nyuma yo gutaburura iyi mibiri yashyizwe mu iduka rya Baziyake J.Baptiste utanishimiye kuba ubuyobozi bw’akagari bwarashyize iyi mibiri mu iduka rye ngo kuko ubu inzu ye inuka akaba nta n’abakiriya akibona.
- Imibiri yahize ibikwa mu iduka ry’uyu muturage
Baziyake ati”Nta mukiriya nkibona kuko iduka ryose riranuka nubu urumva ko nagerageje kubirwanya nteramo pafiyumu kugirango hapfe guhumura amasaha macye”.
- Baziyake avuga ko nta mukiriya akibona kubera umunuko
Akomeza atangaza ko mubyo acuruza harimo n’ibiribwa na cyane ko birimo amandazi yabuze abaguzi, n’abaturage bagurira uyu mucuruzi ngo ntawukinjira muri iri duka rigiye kumara icyumweru ribitse imiri y’abantu bitabye Imana.
- yerekana aho iyo mibiri bayishyize
Ubuyobozi bw’akagari ka Mvumba bwakoze ibi butangaza ko bwabitewe n’uko bwari bwije ngo babonaga batasubira ku kagali kubikayo iyi mibiri bahitamo kuyicumbikisha kuri uyu muturage gusa ngo bagiye guhita bayikuramo ijyanwe mubiro by’akagari hanyuma iprereza rikomeze, Nkuko byemezwa na Emmanuel Hitayezu umuyobozi w’akagali ushinzwe imibereho myiza n’iterambere mu kagali ka Mvumba.
- Emmanuel Hitayezu umuyobozi w’akagali ushinzwe imibereho myiza n’iterambere mu kagali ka Mvumba.
Hitayezu ati”Mugihe tugikora iperereza ngo tumenye niba ari abazize jenoside kuko hari n’andi makuru avuga ko ari iy’abandi bantu baba barahiciwe twabaye tubitse iyi mibiri gusa icyatumye tuyishyira mu iduka ryuriya muntu nuko bwari bwije ubwo twayitabururaga kuwa gatanu ikindi kandi ni umujyanama wacu w’akagali twumvaga ko tuyibitse ahantu hafite umutekano ariko niba bimubangamiye turayikurayo tuyizane hano mu kagali”.
Iyi mibiri yavumbuwe numupagasi wari wahawe akazi na nyirumurima ko guhinga nuko akibona ko isuka ye izamuye imyenda imbere harimo abantu bapfuye bagerekeranye yahise atabaza ubuyobozi.
Bruce MUSHUMBA
Imirasire.com