Nairobi irimo aba miliyoneri benshi muri East Africa mu gihe Kagame yirirwa abagabanya muri Kigali, Rujugiro na Rwigara bari he? Maze kureba iyi video ivuga ku migi 10 ikize ya mbere muri Africa byanteye kwibaza ku gihugu cyacu u Rwanda nibaza nti kuki Kigali itaje muri iyi migi icumi kandi duhora tubona amagorofa n’inganda ariko ntibatubwira abo bakire babitunze.
Muri iyi video bavuga ko ubukungu buri mu murwa wa Kenya i Nairobi bubarirwa muri miliyoni 49 z’amadolari ya Amerika ariko ibi birashoboka kubera ko Nairobi irimo aba miliyoneri benshi muri East Africa.
Ngo Nairobi ifite abantu 6,800 bafite miliyoni y’amadolari, aba multi miliyoneri 280 cyakora ngo nta muntu n’umwe muri Nairobi ufite miliyali y’amadorali y’ Amerika.
Tugaruke mu Rwanda aho tuziko nta muherwe uhabarirwa wavuga nkuko kera havugwaga nkaba Kabuga, Mironko, Majyambere n’abandi benshi babaga batunze amafaranga yabo atari abashumba b’abasirikari cyangwa abategetsi bakomeye.
Nta mukire uza hejuru ya Kagame n’icyama FPR. Ubukungu bwose bwihariwe nawe n’abambari be. Abakire Kagame yarabamenesheje n’ugize ngo azamuye umutwe agomba gutanga umusanzu w’icyama. Ntayandi mahitamo uretse gusubira kuri sorowa igihe udatanze uwo musanzu.
Rwigara cyangwa Rujugiro ntibari batunze bike. Ariko se ubu barihe? Umutungo wa Rujugiro bawuteje cyamunara uwo batagurishije barawigaruriye. Umucuruzi Rwigara Assinapol we arihe? Umutungo we urihe? Ko ataratunze bike!
Birazwi Kagame afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 500 z’amadorali kandi uwavuga ko ashobora kuzaba uwa mbere mu Rwanda uzatunga miliyari 1 y’amadorali ntiyaba abeshye.
Gusa iyo tuvuga ko Kagame n’agatsiko bikubiye umutungo w’u Rwanda ntabwo tuba tubeshye. Oya namwe nimumbwire aba miliyoneri bari mu Rwanda amafaranga ari ayabo atari ukuvuga ngo ni abashumba ba Kagame cyangwa Kabarebe?
Tekereza ko na Sina Gerald kuri Nyirangarama yashoboraga kuvamo umu miliyoneri ariko Kagame na Nyiramongi babonye amaze kuba umuherwe ubucuruzi bwe bugenda bahitamo kwigarurira ibintu bye none Inyange ya Crystal Venture yabyinjiyemo we bamusigira kororo ibibwana by’imbwa. Kagame na FPR iyo babonye utangiye business kandi igenda bahita bayigarurira wowe ugasigarana utuvungukira kubyo watangiye.