Site icon Rugali – Amakuru

Aba Jenerali ba Kagame baririmba Sankara wa FLN. Kagame we yatinye kumuvuga mw’izina!

Rwanda : Ese Paul Kagame afitiye impuhwe abarwanyi ba FLN bahanganye nawe muri Nyungwe?

Abagabo babiri barimo basangira urwagwa mu kabari, bamaze gusinda barashyamirana maze bafatana mu mashati bararwana; abantu bari hafi aho bashaka kubakiza ariko aba bagabo bombi bababera imbamba kuko bari bafitanye umujinya w’umuranduranzuzi! Muri uko kugundagurana, umugabo umwe yagiye hejuru yundi aramuniga! Nibwo umugabo warimo kunigwa yatabazaga abari baje kureba iyo mirwano, maze agira ati : “Niba mutadukijije vuba, uyu mugabo undi hejuru ndamwica!”

Mu muhango wo kwibuka jenoside yabaye mu Rwanda ku nshuro ya 25 ku cyumweru taliki ya 7 Mata 2019, Paul Kagame yibukije abantu bamutegaga amatwi, ko imbaraga zo kwica yagaragaje mu ntambara yashoye ku Rwanda kuva  mu mwaka w’1990 , muri iki gihe ziyongereye cyane! Iyo ntambara Kagame yashoje ku Rwanda yashojwe na jenoside ariko akaba yigira umwere akavuga ko nta ruhare afite muri iyo jenoside!  Kagame akaba avuga ko no muri ibi bihe turimo yiteguye gukora indi jenoside niba hari abantu batinyutse kumurwanya! Kagame yabivuze muri aya magambo, yagize ati:

Abari hano cyangwa hanze batekereza ko igihugu cyacu kitanyuze mu bibi bihagije bakongera gushaka guhangana natwe, mu kurengera bariya bana mwabonye n’igihugu cyacu, ndashaka kubabwira ko tuzakomeza guhangana mu buryo bwagutse. Umutima wo guhangana uracyaturimo, ibyabaye hano ntibizongera kubaho na rimwe… Turashaka amahoro ariko nta mwanzi ugomba gusuzugura imbaraga zihambaye z’abanyarwanda zashibutse mu byo twanyuzemo. Nta na kimwe gifite ubushobozi bwo kongera guhanganisha abanyarwanda ukundi. Aya mateka ntazisubiramo. Ni uko twiyemeje.

Iyi mvugo ya Kagame yerekana ko yarageze iyo yajyaga! Ubwo yateraga u Rwanda Kagame yari umusilikare mukuru ufite ipeti rya Major mu ngabo za Uganda. Inkotanyi nyinshi kimwe na Kagame zari mu ngabo za Uganda ariko zihuje umugambi wo kugaba igitero ku Rwanda zikica abarurimo maze zikarwigarurira kandi zabigezeho. Izo nkotanyi zari zifashwe neza mu ngabo za Uganda ndetse zifite n’ubwenegihugu bwa Uganda, icyari gishishikaje izo nkotanyi akaba ari ugufata igihugu cy’u Rwanda gusa! Muri iki gihe ariko izo nkotanyi zimaze imyaka irenga 25 zizerera, nta bigo bya gisilikare zibamo, inyinshi zarapfuye,izindi zahunze Kagame, izisigaye zikaba ari imfungwa n’abasaza! Intego ya “songa mbere mpaka Nyamijosi”yarazimye! Inyinshi mu ngabo z’inkotanyi Kagame afite muri iki gihe ni urubyiruko rukeneye amahoro no kubaho mu buzima busanzwe nk’uko bigenda mu bindi bihugu, nta morale rufite yo gupfira Kagame!

Mu kiganiro Kagame yagiranye n’abanyamakuru mu Rwanda kuwa mbere taliki 8 Mata 2019 yavuze ko agiye kumarira ku icumu abana b’abanyarwanda  yagize impfubyi, abo bana bakaba bamaze imyaka 25 bahigwa bukware mu mashyamba ya Congo. Abo bana b’abanyarwanda bakaba bahigwa n’ingabo z’inkotanyi zifatanyije n’ingabo za Congo ndetse n’ingabo za Loni (ONU). Muri icyo kiganiro Kagame akaba yaremeye ku mugaragaro ko ari kurwana n’abo bana b’abanyarwanda yagize impfubyi mu ishyamba rya Nyungwe. Kagame akaba avuga ko igihugu ari icye n’agatsiko ke , ko uzamutunga urutoki wese ashaka kuza mu gihugu cyamubyaye azamurimburana n’imizi yose! Kagame yabivuze muri aya magambo , yagize ati:

“… Ibyo navuze byose biri muri icyo gitekerezo ko abantu batekereza kuzana intambara ku Rwanda, narababwiye nti bagomba no kumenya ibibazo bibategereje nibabikora. Muzabumva bavuga intambara ndetse no muri icyo kibazo cya Nyungwe, nukurikirana uzabona ku mbuga nkoranyambaga abantu bishima uburyo ngo bafashe ibice bimwe by’igihugu, ntekereza ko ibyo aba ari ibihita, abo bantu ntabwo bazi ibyo bavuga.

Iri jambo rya Kagame ririmo ritabaza nk’uriya mugabo barimo baniga maze agatabaza avuga ko niba batabakijije ari bwice uri ku muniga! Bariya bana bahanganye na Paul Kagame muri Nyungwe bavukiye mu mashyamba ya Congo bahigwa na Kagame, kuba bagihumeka ntabwo ari ubushake bwa Kagame! Urubyiruko rw’abanyarwanda ruri muri Congo rufite uburenganzira ntayegayezwa bwo gutaha mu gihugu cyabo kandi mu cyubahiro. Kagame yavuze ko intambara ikorwa igihe inzira zose zifunze, yiyibagije ko mu mwaka w’2010 ari mu gihugu cy’Ububiligi yavuze ko nta nzira nimwe ihari yo kumukura ku butegetsi!

Nk’uko nawe yabyivugiye, inzira isigaye ni imwe gusa y’intambara! Mu gihe inkotanyi zari zifite intego ya “Songa mbere mpaka Nyamijosi (Nyamirambo)“, urubyiruko rwabujijwe uburenganzira ku gihugu cyabo na Kagame ruri hanze y’igihugu n’imbere mu gihugu rufite intego igira iti: “Tugomba kugira uburenganzira mu gihugu cyacu cyangwa se tugapfa tugashira ( la mort ou la patrie)“. Ibyo Kagame yakwigira byose, ntabwo azatsinda urwo rubyiruko rwiyemeje guharanira impinduka mu gihugu cyabo! “Kimwe n’uko nta muntu ushobora kubuza inda kuvuka, ninako nta muntu n’umwe ushobora kubuza umwenegihugu gusubira mu gihugu cye“!

Imyaka 25 Kagame amaze ku butegetsi yica agakiza irahagije, abana b’abanyarwanda bahagurukiye guhindura ibintu batitaye ku maganya n’iterabwoba rya Kagame, abanyarwanda bose bagomba gushyigikira abo bana babo bagasubira mu gihugu cyabo maze u Rwanda rukabona gutemba amata n’ubuki!

Harakabaho u Rwanda n’abanyarwanda.

veritasinfo

Exit mobile version