Site icon Rugali – Amakuru

Aba Jenerali ba Kagame bakomeje kwikanga BARINGA! Hosni Mubarak na Gaddafi nabo bari bafite ibikoresho bikaze!

Abo twanesheje cya gihe ntibatubasha ubu dufite ibikoresho- Brg Gen Rutaha
Mu mpera z’icyumweru gishize hibutswe Abatutsi biciwe kuri paruwasi yitiriwe Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille), kuri Saint Paul no mu nkengero zaho, muri uyu muhango, Brg Gen Denis Rutaha yavuze ko abasize bahekuye u Rwanda bagihirahira guhungabanya umutekano w’u Rwanda batazagera ku migambi yabo mibisha kuko imbaragaza zabatsinze ubu zamaze kwaguka.

Mu kiganiro yatanze ku rugamba rwo kubohora igihugu, Brg Gen Denis Rutaha yavuze ko umugambi wa Jenoside wari warateguwe kuko indege ya Habyarimana ikimara kugwa, ingabo za RPA 600 zari zikambitse muri CND zahise ziraswaho.
Brg Gen Rutaha unayobora ingabo mu mugi wa Kigali, avuga ko muri uru rugamba bari bafite inshingano zikomeye kuko bagombaga kurwana n’abasirikare ba Leta, bagatanga ubutabazi kubo bashoboye gutabara ndetse bagahagarika Interahamwe zariho zica Abatutsi.

Uyu musirikare mukuru uvuga ko kugira ishyaka no gukunda igihugu ari byo byatumye batsinda uru rugamba, avuga ko mu minsi ine ingabo za mbere za APR zari zageze muri Kigali zivuye ku Murindi (wa Byumba).
Avuga ko urugamba rutari rworoshye kuko barwanaga n’abasirikare benshi bafite ibikoresho kandi bashyigikiwe mu gihe bo bari batallons umunani gusa.


Gen Rutaha avuga ko umutima wo gukunda igihugu watumye ingabo za RPF zitsinda abakoraga Jenoside ugihari

Agaragaza inzira ndende y’urugamba, Brg Gen Rutaha ati “Interahamwe zatubereye umutwaro,…kandi hari Abanyarwanda bari banze (bashaka kugisenya) igihugu n’abanyamahanga babatizaga umurindi.
Brg Gen Rutaha uvuga ko Interahamwe zakoraga ibikorwa bya kinyamaswa, avuga ko urwango bari bafite rwahumaga ubwenge bwabo.
Mu minsi ishize igisirikare cy’u Rwanda kemeje ko abarwanyi b’umutwe wa FDLR, uvugwaho kuba ubarizwamo bamwe mu basize bakoze Jenoside,  ari bo bagabye ibitero birimo icyagabwe kuri station ya Police mu karere ka Rubavu muri Mata.
Nyuma y’ibi bitero mu kiganiro n’Abanyamakuru, Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yihanangirije uwaba ashaka gutera u Rwanda ko atazihanganirwa.
Brg Gen Rutaha wagarutse ku bantu bafite umugambi mubisha wo gusenya ibimaze kugerwaho, yavuze ko abasize bahekuye u Rwanda bagikomeje imigambi yabo ariko ko badateye ubwoba.
Ati “ Umutima wo gukunda igihugu watumye tubanesha cya gihe n’ubu uracyahari.”
Akomeza avuga ko urugamba barwanye badafite amikoro batarutsindwa ubu bayafite.
Ati “…Noneho ibikoresho n’ubwenge birahari mu buryo bwagutse,….ntabwo abo twanesheje kiriya gihe batunesha ubu.”
Brg Gen Rutaha avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside igifitwe n’aba basize basenye u Rwanda ndetse ko bagiye bayikongeza mu bindi bihugu birimo iby’abaturanyi nko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri Repubulika ya Centrafrica n’ahandi bageze ku isi.

Brg Gen Rutaha yifatanyije n’abarokokeye muri Ste Famille, St Paul, CELA na Karguta kuzirikana abahaguye

Mu gihe cy’umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

Exit mobile version