Site icon Rugali – Amakuru

Aba bazahangana kugeza ryari? -> Kaboneka yabwiye abaturage ba ‘Bannyahe’ ati “abashaka guhangana bajye hariya duhangane

Kuri uyu wa kabiri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka, n’Abayobozi mu mugi wa Kigali baganiriye n’abaturage bo mu Kagari ka Nyarutarama mu midugudu ya Kangondo I n’iya II aho bakunze kwita ‘Bannyahe’ batemera uburyo bagiye kwimurwamo na rwiyemezamirimo, babasaba kwemera ibyo barimo gusabwa badahanganye na Leta.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu ari kumwe n’umuyobozi w’umugi wa Kigali Pascal Nyamurinda, umuyobozi w’akarere ka Gasabo Stephen Rwamurangwa n’abayobozi mu nzego z’umutekano bahuriye n’aba baturage bahagarariye abandi ku biro by’umurenge wa Remera ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri.

Gahunda yari igamije kubanza kuvugana n’abitwa abavuga rikijyana bo mu midugudu ya Kangondo I, Kangondo II na Kibiraro I, mbere yo kujya guhura n’abaturage bose muri rusange.

Iyi nama yarangiye abaturage bahagarariye abandi batabashije kumvikana n’aba bayobozi, ariko ntibyanakunze ko inama yagombaga kubahuza n’abaturage bose kuri iki gicamunsi iba, kubera imvura nyinshi yaguye i Kigali kuva mu gitondo.

Muri ibi biganiro, abahagarariye abaturage bahawe umwanya wo kugaragaza impungenge bafite abenshi bagaruka ku gitekerezo cy’uko batifuza kwimurirwa mu nzu bubakiwe (yashyizweho ibuye ry’ifatizo mu mpera z’icyumweru gishize).

 


Minisitiri Kaboneka aganira n’abaturage bahagarariye abandi ba Kangondo I na II

Bakomeje gusaba ko umushoramari ugiye kubimura yabaha amafaranga, ariko ibyo bitanashoboka bagahabwa inzu zikwiye imiryango yabo.

Nyuma yo kubarirwa bamwe bagasanga imitungo yabo idashobora no kugura inzu y’icyumba kimwe mu nyubako igiye kubakwa, bagaragaza impungenge y’ukuntu “umuryango ufite abana wazatura mu cyumba kimwe  wari usanzwe ufite inzu wisanzuramo”.

Minisitiri Kaboneka yabwiye aba baturage ko abatemera agaciro imitungo yabo yahawe bakwishakira undi mugenagaciro kuko bazahabwa inzu hagendewe ku gaciro k’umutungo w’uwimuwe.

Ati “Turi kubaka umugi ku buryo bugezweho kandi nk’ubuyobozi tugomba kubahiriza amategeko na Politiki bya Leta. Ntitwagera ku iterambere turi mu kajagari, kandi amajyambere ntabangikanywa n’akajagari, ntiwakwimura abantu mu kajagari ngo uteze akandi kajagari.”

Minisitiri yari kumwe n’umuyobozi w’Umugi wa Kigali (uri kuvuga) hamwe n’uyobora Akarere ka Gasabo (ubanza iburyo)

Abatuge batuye aha hantu bakunze kwita Bannyahe bivugwa ko abenshi ari abimuwe mu Kimicanga no mu Kiyovu cy’abakene, bityo umugi wa Kigali ukagaragaza ko nabo bahawe amafaranga bashobora guteza akajagari ahandi.

Ati “abashaka guhanga bajye hariya duhangane”

Minisitiri Kaboneka yababwiye ko iyi ari gahunda ya Leta itagomba gusubira inyuma ndetse avuga ko abaziyemeza guhangana nayo bazaba bahanganye na Leta.

Ati “Reka rero mbabwire… abashaka kujya mu rukiko nibajye mu rukiko,…kuzajya mu nkiko ‘it’s up to you’ niba mwiyemeje guhangana na Leta,…ibi tubabwira biri mu nyungu z’abanyarwanda. Abashaka guhangana rwose bajye hariya duhangane rwose.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yababwiye ko ubu iki kibazo kiri mu maboko ya Leta kitakiri mu maboko y’Akarere n’umugi wa Kigali gusa.

Ati “Ibyo kuvuga ngo iyi gahunda urayisubiza inyuma (ntibishoboka), ibyo mbibabwire. Ibiri gukorwa ni ugutegurira u Rwanda rw’ejo hazaza heza. Leta yafashe ikemezo. ”

Francis Kaboneka yavuze ko Leta yubaka abaturage bayo kandi ibakunda ari nayo mpamvu ngo iba yohereje abayobozi kugira ngo kuvugana nabo. Abasaba gukemura ibobazo byose bihari ku buryo byibura bizagera mu mpera z’uku kwezi kwa kane byakemutse.

Mu gusoza ubwo umusangiza w’amagambo yabazaga ati “nizere no noneho mubyumvise” Hafi yabose basubirije rimwe bati “Ntabwo tubyumvise”.

Abaturage basohotse batishimye ariko basa n’abemera ko ikarita zose bari gukina zabarangiranye byanze bikunze bazimuka ubwo Guverinoma yabijemo.

Gusa, hari abatarava ku izima bari gukusanya amafaranga ngo bashake umunyamategeko wabafasha gutanga ikirego mu rukiko.

Kalisa Jean Sauveur , Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera yabwiye Umuseke ko iyi nama yari igamije kumvisha abaturage impamvu zo kubimurira mu nzu aho guhabwa amafaranga.

Icyakora, aremera ko nibamara kwemera ‘ingurane ikwiye’ bari guhabwa hazarebwa abafite ibibazo byihariye nk’abafite imiryango minini bashobora kuzahabwa inzu y’icyumba kimwe, nabyo bigashakirwa igisubizo.

Ati “Nyuma nibwo twazareba ngo ese kanaka ko ikibazo ke kimeze gutya, icyo cyumba kimwe azakijyamo na nyirakuru, n’umugore n’abana 8 afite,…ese bizakunda, ibyo bishobora gushakirwa igisubizo.”

Kalisa avuga ko kubera ikibazo cy’ubutaka umujyi ufite bagombaga kubakirwa inzu zijya hejuru (amagorofa) nk’uko igishushanyo mbonera kibisaba. Nawe avuga ko igitekerezo cyo kubaha amafaranga kidashoboka kuko bajya guteza akajagari ahandi.

Umurenge uravuga ko mu midugudu itatu igomba kwimurwa habarurwa imiryango 1 040 ifite ibyangombwa by’ubutaka, n’indi igera hafi kuri 400 yari ituye mu gishanga yo idafite ibyangombwa, ariko nayo ngo ikibazo cyayo ubuyobozi buri kugitekerezaho kugira ngo nacyo kizabonerwe igisubizo.

Ishusho y’inzu bagiye kububakira bakimurwa aho bari bari

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

Exit mobile version