Site icon Rugali – Amakuru

Aba baturage bose bazatora Diane Rwigara –> Nyarugenge: Abaturage barashinja abanyerondo gukubita umugabo bikamuviramo urupfu

Byangabiza Saleh w’imyaka 44 wari utuye mu Kagari ka Biryogo, Umurenge wa Nyarugenge, yitabye Imana nyuma yo gukubitwa n’abanyerondo bo muri aka kagari kuwa Gatandatu, tariki ya 29 Mata 2017 nk’uko abaturage babyemeza.

Bemeza ko abanyerondo bakubise uyu mugabo bikaza kumuviramo urupfu nyuma yo kumusanga we na bagenzi be bane bikingiranye mu nzu, batagiye ku muganda.

Mushiki wa Nyakwigendera witwa Murekatete Zawadi aganira na IGIHE kuri uyu wa Gatatu, aho bari mu kiriyo, yemeje ko musaza we yishwe n’inkoni yakubiswe n’abanyerondo.

Yagize ati “Amakuru nahawe n’uko ngo yakubiswe azizwa ko atari yagiye mu muganda ngo kuko basanze yikingiranye mu nzu we na bagenzi be noneho barabasohora barabakubita ku buryo ngo yaviriyemo imbere, bimuviramo gupfa. N’abogeje umurambo we bemeje ko banawubonagaho ibikomere.”

Yakomeje avuga ko bifuza ko Polisi yakurikirana abagize uruhare mu rupfu rw’umuvandimwe we kubera ko babonye ibimenyetso bigaragaza ko yakubiswe mbere yo gupfa.

Uwitwa Salim wari kumwe na nyakwigendera Byangabiza, nawe yemeza ko uyu mugabo yakubiswe n’abanyerondo.

Yagize ati “Umva nibo bamukubise bimuviramo gupfa kuko badufashe turi kumwe iwanjye n’undi musore n’umukunzi wanjye mu ma saa tatu z’amanywa abandi bari mu muganda, batubaza impamvu tutagiyeyo tukaba twari twikingiranye, we ashatse kugenda baramukubita.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kubakubita babajyanye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge, nyakwigendera araharembera.

Yagize ati “Sinakubwira ngo niho yapfiriye ariko mperuka imodoka y’imbangukiragutabara iza kumutwara, ariko njye rwose icyo nemeza ni uko inkoni abanyerondo bamukubise ari zo zamwishe kandi nanagiye kubyemeza kuri Polisi kandi nzanakomeza mbivuge nk’uwari uhibereye.”

Umugore wa nyakwigendera ukiri mu gahinda ntiyabashije kugira icyo avuga, ariko ngo aracyakurikirana ikibazo cy’urupfu rw’umugabo we.

Uyu mugabo bivugwa ko yishwe n’inkoni yakibiswe, yashyinguwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Gicurasi 2017.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge , Vuguziga Charles, we yahakanye ayo makuru, ati “Ibyo ntabwo nari mbizi, ubwo se haba ikintu nk’icyo umuntu agapfa simbimenye?”

Umuryango wa nyakwigendera wabwiye IGIHE ko mbere yo kumushyingura yabanje kujyanwa ku bitaro bya Polisi bya Kacyiru ngo umurambo usuzumwe, ariko nta bisubizo biratangwa ngo hamenyekane icyamwishe.

 

Abaturage ku kiriyo cya nyakwigendera mu Biryogo

 

Murekatete Zawadi, mushiki wa nyakwigendera

 

Salim wari kumwe na nyakwigendera Byangabiza yemeza ko yiboneye abanyerondo bamukubita

 

Umugore wa nyakwigendera ari mu gahinda gakomeye

Turacyakurikirana iyi nkuru ….

Igihe.com

Exit mobile version