Ngo kwa Habyarimana bahasanze igitabo MEIN KAMPF mu kinyarwanda !!! Iki kinyoma cya Sezibera gihatse iki? Mu kinyamakuru Igihe.com cyo ku wa 10 mata 2019 hasohotse inkuru ivuga ko kwa Nyakwigendera Yuvenali Habyarimana wari perezida w’u Rwanda kuva tariki ya 5 nyakanga 1973 kugeza ku ya 6 mata 1994 ngo habonetse igitabo cyanditswe na Adolf Hitler, wa muyobozi w’ubudage wagize uruhare rw’ikirenga mu gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside yakorewe abayahudi mu ntambara ya kabiri y’Isi. Uwo mugabo Hitler yanditse icyo gitabo yise MEIN KAMPF ari mu buroko, igitabo cyarimo ibitekerezo yumvaga yagenderaho aramutse afashe ubutegetsi, muri ibyo bitekerezo hakaba harimo kwica abayahudi bakarimbuka ku isi yose. Icyo gitabo nicyo ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Bwana Richard Sezibera avuga cyabonetse mu rugo kwa Habyarimana (ngo hafi y’inzu bakoreragamo imihango yo guterekera), ngo kikaba cyarashyizwe mu kinyarwanda. Ubu ngo ntibazi aho cyazimiriye.
Ndabona ari ikinyoma cyambaye ubusa kuko ntabwo FPR yategereza imyaka 25 kugirango itangaze iyo nkuru ihambaye. Ndahamya ko uwo munsi babona icyo gitabo (niba nibuka neza Kanombe yafashwe mu kwezi kwa gatanu 1994) Isi yose yajyaga kurara ibimenye kuko cyajyaga kuba ari ikimenyetso gikomeye cy’uko jenoside yakorewe abatutsi yateguwe na Habyarimana ubwe mbere y’uko apfa. Kuko nta yindi mpamvu igitabo nka MEIN Kampf cyaba cyarashyizwe mu kinyarwanda. Iyo nkuru ntabwo yigeze ivugwa muri icyo gihe. Kwa Habyarimana hataragirwa inzu y’umurage gakondo hakorewe inama nyinshi z’abagize guverinoma nta na rimwe byigeze bihavugirwa. Nyuma habayeho amaraporo menshi agerageza gusobanura inkomoko y’ubwicanyi bwabaye n’ababugizemo uruhare, nta na rimwe icyo gitabo cyavuzwe. Urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwashakishije ibimenyetso by’uko jenoside yaba yarapanzwe mbere y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, ibyo bimenyetso birabura. Kubera iki igitabo Mein Kampf cyabonetse kwa Habyarimana cyaba kitaravuzwe muri urwo rukiko ? Ni ikinyoma cyambaye ubusa kandi cy’amafuti.
Ikibazo nyacyo twese twakwibaza ni iki : kuki nyuma y’imyaka 25 intambara irangiye FPR igikeneye gukoresha ikinyoma nka kiriya binyuze kuri ministiri wayo w’ububanyi n’amahanga? Impamvu mbona ya kiriya kinyoma nuko kugeza ubu FPR itarabasha gusobanura icyo yiciye Habyarimana akaba ari nabyo byabaye imbarutso ya jenoside yakorewe abatutsi. Ni umutwaro uremereye Kagame agendana. Abo bafatanije bose bazi ko bicishije abatutsi ku mpamvu zo gushaka ubutegetsi bwose kandi amasezerano ya Arusha yari yabahaye uburyo bwo gutaha mu gihugu bakagira uruhare mu butegetsi bwacyo no mu nzego zishinzwe umutekano.
Kwica Habyarimana muri kiriya gihe kwari ukwicisha abatutsi bari mu gihugu ndetse n’abandi bose, nk’abanyapolitiki b’abahutu ndetse n’abanyamakuru bageragezaga kuvuganira abatutsi. Ni igikorwa cy’ubugome kizahora kivumwa mu mateka y’u Rwanda. Ukuri kuratinda ntiguhera. Kuba hari abacikacumu batinyutse gufata iya mbere bakabyamagana ku mugaragaro ni ikibazo gikomereye Kagame na FPR yose. Ariya magambo ba Callixte Sankara, ba Espérance Mukashema na ba Jonathan Musonera basigaye bavuga afite uburemere bukomeye cyane kandi amaherezo n’abandi bacikacumu bazava mu bwoba bavuge ko uwishe Habyarimana ariwe wabakozeho. Ibi rero ni impamvu ikomeye yo gukoresha itekinika kugirango Habyarimana agereranywe na Adolf Hitler wamaze abayahudi.
Ni ngombwa kwibutsa ko Habyarimana yishwe amaze amezi icyenda yarasinye amasezerano ya Arusha kugirango intambara irangire burundu. Iyo usesenguye politiki yakorwaga ku ruhande rwa Habyarimana kuva akimara gusinya amasezerano ya Arusha usanga yarizeraga ko nyuma y’inzibacyuho azatsinda Inkotanyi mu matora kuko yumvaga azabona amajwi y’abahutu. Niyo mpamvu propagande yakorwaga yari iyo kureshya abahutu aribo bitaga rubanda nyamwinshi. Ni nacyo cyatumye FPR iburizamo amasezerano ya Arusha, yabonaga nyuma y’inzibacyuho izatsindwa amatora.
Kwica Habyarimana babikoreye kugirango babone ubutegetsi batajyaga kuzabona mu matora. Ibi rero ntabwo wabibwira imfubyi n’abapfakazi bahekuwe muri jenoside yakorewe abatutsi. Ntabwo Kagame yatinyuka kuvuga ko yateje jenoside kubera ko nawe yumvaga ashaka kuba perezida w’u Rwanda, akigwizaho imitungo. Ngiyi impamvu ya kiriya kinyoma cya Richard Sezibera. Arimo ararwana kuri shebuja ariko nawe ubwo arirwaho kuko ararengera ingoma irimo kumukamira. Ahubwo sinzi impamvu bataratubonera (mu buryo bw’itekinika) umusilikare wahoze mu ngabo zatsinzwe wemera ko ariwe wahanuye iriya ndege ya Habyarimana. Aha naho bazahatekereze !!
Yanditswe na Jean Baptiste Nkuliyingoma