Rugali.com

Amakuru ashyushye yo mu karere

Aba bana Mgr Nyirigira baracyafunze. Nibabareke basange ababyeyi nibwo tuzemera ko babarekuye

Dore za nzirakarengane Kagame na Dan Munyuza bafunze iminsi 7 yose bazira gusa ko bafitanye isano na Musenyeri Deo Nyirigira babuze uko bakozaho imitwe y’intoki.

Icyo aba bicanyi bakomeje kwibagirwa nuko tutakiri muri 1996 aho bicaga bakanafunga abantu uko bishakiye.

Baribeshya kuko ubu natwe tumaze kugira ingufu kubera imbuga nkoranyambaga kuko uwo bishe cyangwa bafunze duhita tubimenya kandi iyo tubyanditse aba ari nko kubishyira mububiko kuburyo buri wese azabibona agiye kigeze haba ejo ejo bundi cyangwa nyuma y’imyaka myinshi.