Hashize iminsi havugwa amakuru ku kiganiro giteganyijwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi kigamije gukoma mu nkokora kwemeza itegeko ryo guhana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ishyaka MR (Mouvement Réformateur) mu Bubiligi ryagejeje mu Nteko umushinga risaba ko hashyirwaho itegeko rihana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Itegeko ryo mu 1995 u Bubiligi busanganywe rihana umuntu wese uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abayahudi; MR ikaba ishaka ko hashyirwaho n’irihana abahaka iyakorewe Abatutsi mu Rwanda
Ishyirahamwe Jambo Asbl ryahise ritanguranwa ryandika risaba ikiganiro mpaka kuri iryo tegeko, rivuga ko hari amakuru y’umwihariko arebana n’amateka y’u Rwanda rishaka gutanga.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi yemeye ko ku wa 1 Werurwe 2018 hazaba icyo kiganiro.
Ambasade y’u Rwanda yari yatumiwe muri ibyo biganiro yahise icyamagana, inatangaza ko itacyitabira ndetse n’Umuryango Ibuka – Belgique wemeza ko utazajyayo nubwo wari watumiwemo.
Amabasade yamenyesheje ko yasomye inyandiko ya Jambo Asbl, inabona ko iri shyirahamwe ritanemera gukoresha inyito nyayo, “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”, yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.
Bigahita bitanga ishusho nyayo ko Jambo Asbl ishaka kugorekera amateka mu nzu y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi.
Jambo Asbl ni iki, igizwe na bande?
KT Press yinjiye mu mizi y’iri shyirahamwe Jambo ASBL, hagaragara ko ari urubuga rw’impunzi z’urubyiruko rwa bamwe mu banyarwanda baba mu Bubiligi bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nubwo icyaha ari gatozi, usesenguye neza usanga rigizwe n’urubyiruko rufite umujinya n’ipfunwe ry’ibyo ababyeyi barwo bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakanabihanirwa n’inkiko zibifitiye ububasha, bakifashisha uwo mutaka basibaganye icyo cyasha kiri ku bo bakomokaho.
Inkingi za Jambo Asbl
Placide Kayumba: Ni we washinze Jambo Asbl ndetse yigeze kuyibera Umuyobozi. Ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo wahoze ari Su-Perefe wa Gisagara mu Majyepfo y’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu 2010, Ntawukuriryayo yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda. Ni we wayoboye ubwicanyi ku musozi wa Kibuye ahiciwe Abatutsi basaga 30,000.
Natacha Abingeneye: Ni we uyoboye Jambo Asbl muri iki gihe.Ni umukobwa wa Juvénal Uwiringiyimana wahoze ari Minisitiri w’Ubucuruzi, wanabaye umunyamuryango w’imena w’ishyaka MRND ryari irya Perezida Juvénal Habyarimana.
Mu 2005, Urukiko rwa Arusha rwari rukurikiranye Uwiringiyimana ku byaha bya Jenoside ariko yapfuye ataraburanishwa. Muri icyo gihe ariko yafashaga Ubushinjacyaha bwarwo gutanga ubuhamya ku bo bashinjwaga hamwe.
Ruhumuza Mbonyumutwa: Ni umunyamuryango wa Jambo Asbl akaba mwene Shingiro Mbonyumutwa, umuhungu wa Dominique Mbonyumutwa wabaye Perezida wa mbere w’u Rwanda.
Mbonyumutwa yashyigikiye anatera ingabo mu bitugu ingengabitekerezo y’urwango ku Batutsi yanakomeje gushimangirwa n’abamusimbuye kugeza mu 1994.
Shingiro Mbonyumutwa yahoze mu ishyaka MDR-Power, ishyaka ry’abahezanguni. Yabaye Umuyobozi Mukuru mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Jean Kambanda, mu gihe cya Jenoside.
Uyu Kambanda yari abereye umukozi, yahagarikiye Jenoside, ashishikariza abaturage gufata intwaro bakajya ku ‘kazi’ nk’uko bitaga ubwicanyi.
Liliane Bahufite: Ni umukobwa wa Col. Juvénal Bahufite wahoze ari Umuvugizi w’ingabo z’abajenosideri bari barashinze Leta i Bukavu mu yahoze ari Zaïre (RDC) nyuma yo gutsindwa uruhenu n’ingabo za FPR Inkotanyi.
Abagize Jambo Asbl bafite ijambo ry’ibanga ryo gushingira ku bwoko ndetse biyita ‘Diaspora y’Abahutu’ .Ni ingengabitekerezo yaranze amashyaka nka CDR yakwirakwije urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Jambo Asbl ifite imbuga za internet ndetse n’imbuga nkoranyambaga ikoresha ikwirakwiza imigabo n’imigambo by’inyeshyamba za FDLR zirimo abasize bahekuye u Rwanda.
Bivugwa ko abagize aka gatsiko bajya bagirira ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushaka ubuhamya bwa bamwe mu bagize FDLR , bavayo bakabicisha kuri Youtube.
Jambo Asbl ifite n’abandi banyamuryango batigaragaza, bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Source: Igihe