Site icon Rugali – Amakuru

Aba bajura bajye babakubita -> Bugesera: Umwarimu muri ADEPR yakubise isuka Mudugudu wari uje kumwishyuza amafaranga y’irondo

Umugabo witwa Bagaragaza Daniel usanzwe yungirije mwarimu w’umudugudu wa ADEPR- Karambo, uri muri paruwasi ya Murambi, yakomerekeje bikomeye umuyobozi w’Umudugudu wa Kibirizi mu Kagari Kibirizi mu Murenge wa Mayange, nyuma yo kumukubita isuka yahingishaga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo uyu muyobozi witwa Niyonzima Eliabo yakubiswe isuka agiye kwishyuza amafaranga y’irondo Bagaragaza, bivugwa ko yungirije mwarimu mu Itorero ADEPR -Karambo.

Abaturage bo muri aka gace babwiye IGIHE ko nta kindi kibazo bazi aba bombi bari bafitanye, ahubwo batunguwe no kumva ko Bagaragaza yakubise isuka uyu muyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Sebarundi Ephraim yabwiye IGIHE ko Mudugudu yarimo yishyuza amafaranga y’umutekano kuko muri uyu Murenge hari irondo ry’umwuga.

Yagize ati “Yarimo yishyuza amafaranga y’umutekano nibwo uwo muturage yamukubise isuka aho yari amusanze mu murima, ntacyo tuzi bapfaga kuko yari asanzwe ari n’umuvandimwe we niyo makuru abaturage baduhaye.”

Kugeza ubu Niyonzima yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Mayange kugira ngo ahabwe ubuvuzi bw’ibanze.

Sebarundi yavuze ko bagirana inama n’abaturage babasabe kugira uruhare mu kwicungira umutekano batanga umusanzu kandi birinda gutinyuka kuba bakubahuka abayobozi b’inzego z’ibanze.

Kugeza ubu Bagaragaza yahise afatwa n’inzego z’umutekano ajyanwa ku Murenge, kuri ubu akaba agiye gushyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ngo hatangire iperereza.

Ubusanzwe muri uyu Murenge wa Mayange hari irondo ry’umwuga, aho abaturage batanga umusanzu wo guhemba ababacungira umutekano.

Umuturage uri mu cyiciro cya mbere ntiyishyura mu gihe urugo ruri mu cyiciro cya kabiri rwishyura 1000Frw.

Aba bombi ni abo mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera

Exit mobile version