Jean Mbanda ni umugabo w’imyaka 64 y’amavuko, mu Rwanda azwi ho kuba yarabaye umudepite igihe kinini ndetse n’umuntu wanyuze mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, ubuheruka akaba yaratsinzwe amatora yo kuyobora Ferwafa ubwo yari ahanganye na Nzamwita Vincent De Gaulle.
Yageze mu Rwanda bucece mu ntangiriro za Mata
Yitekerejeho yifashishije ibitabo bitatu
Yanzura gushyigikira ‘iyi leta n’umutware wayo’
‘Kagame yarangabiye’
‘Hari abandi yagabiye bamutinyutse… ni ikintu giteye ubwoba’
Muri ayo matora, Jean Mbanda yagize ijwi rimwe. Ibi abisobanura avuga ko kuri we ryari ingirakamaro kuruta uko yatorwa n’abantu 1000 badahamye. Ati “ Aho gutorwa n’abantu 1000 b’injiji, nagira ijwi rimwe naryo ry’imfabusa.”
Mu mpera za Werurwe yatangaje gahunda ye yo kuba yakwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka. Icyo gihe yavugaga ko ari mu mwanya mwiza wo kuba umwe mu bahatanira kuba Perezida wa Repubulika kuko hari byinshi abona bikwiye guhinduka.
Kuwa 29 Werurwe nibwo yari yavuze ko aza mu Rwanda agatangiza ku mugaragaro ibikorwa bye bizamugeza ku guhatanira kujya muri Village Urugwiro nk’Umukuru w’Igihugu. Uwo munsi ntabwo yigeze aza, bituma benshi bibaza impamvu nubwo nyuma yavuze ko ataje ariwe byaturutseho.
Hashize iminsi itatu [mu ntangiriro za Mata], Jean Mbanda yafashe indege aza mu Rwanda mu buryo busa n’ibanga kuko yaherukaga kugaragara avuga ko atabashije kuza. Ageze i Kigali, yagumye mu rugo rwe ruherereye ku Kicukiro, aho ku ibaraza ryarwo ahafata nk’ibiro n’uruganiriro rwe n’abashyitsi.
IGIHE yaje kumenya amakuru ko uyu mugabo ari muri Kigali maze turamusura aho aba yicaye areba ubusitani bwe imbere y’umuhanda w’igitaka ugera kuri Kaminuza ya UNILAK.
Mbanda yatangaje ko akigera mu Rwanda yahisemo gufata umwanya we agatekereza kuri gahunda ajemo, gusa ngo byakubitanye n’uko igihugu cyari kigiye mu cyumweru cyo kwibuka kandi mu myemerere ye nta kindi yakora mu bihe nk’ibyo kuko yaburiye benshi bo mu muryango we muri Jenoside akarokoka ari kumwe na murumuna we mu muryango w’abantu barenga 10.
Uko igitekerezo cyo kwiyamamariza kuba Perezida cyaje
Jean Mbanda avuga ko kuva ubwo yavaga mu bwarimu akajya muri Politiki mu myaka ya 1990, we na bagenzi be binjiranye mu ishyaka rya PSD bari bafite imyemerere ko nta kintu na kimwe babujijwe mu gihugu, ibyo kandi ngo byari mu mahame yaryo.
Ati “Igitekerezo cyaje kera nkinjira muri Politiki, umunsi twumvikana n’abayobozi ba PSD ko mu byo twifuza ko bigaragara harimo uburenganzira bw’umwenegihugu busesuye, ko afite iteka ngenerwa rimwemerera kwiyamamaza mu myanya yose y’igihugu, nta mwanya basize, nta mwanya twasize mubyo twumvikanyeho.”
Muri politiki ye ngo harimo kwimakaza cyane umuco ushingiye ku kubanza abato, abashyitsi n’abatishoboye; byose byiyongera ku kubaha abakuru no kugendera ku mihigo. Kubera umuco wo kubaha abakuru, ngo nibyo bituma adashobora kunenga ishyaka PSD yahozemo cyangwa FPR.
Yagize ati “Ntabwo navuga nabi Kagame cyangwa FPR, ntibishoboka kubera ko ni mukuru. Ntabwo yaba mukuru akosa’.
Gusa ngo uyu muco wo kubaha abakuru waragiye kuva mu myaka ya kera ahanini bigizwemo uruhare n’abazungu ndetse n’ubu uracyagaragara kuko abantu batangiye gutinyuka ababakuriye.
Ati “ N’ubu tubirimo… none se [Kagame] ntiyagabiye Twagiramungu akangabira akagabira Kayumba, akagabira Sebarenzi akagira gute none ubu tukaba dusa n’abamutinyuka? Ni ikintu giteye ubwoba… uwahawe n’Imana uramurekera, Imana ikazongera ikagabira undi ahubwo wowe ukagerageza kumufasha kwimakaza igitsure.”
Yahagaritse gahunda yo kwiyamamaza ahitamo kuzashyigikira Kagame
Mbanda kuva mu 2007 yajya muri Canada kubana n’umuryango we, avuga ko yagiye asura u Rwanda inshuro nyinshi ariko ubwo yagarukaga mu gihugu mbere gato y’icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, yafashe ibitabo bitatu arabisoma bimuha ishusho ya nyayo y’icyo agomba gukora.
Muri ibyo bitabo ngo harimo icy’amahame shingiro ya PSD yakozeho ubwo iri shyaka yaryinjiragamo mu myaka ya 1990, harimo kandi ikijyanye na gahunda za leta z’imyaka irindwi (2010-2017) ndetse n’ikindi kirimo imyitwarire iranga umunyapolitiki.
By’umwihariko igitabo kivuga ku migabo n’imigambi ya gahunda za leta, ngo cyamweretse ishusho n’intambwe u Rwanda rumaze gutera kugeza ubwo asanze gahunda yari agiye kugenderaho yiyamamaza zihari n’izitarakorwa ziri mu mihigo.
Ati “ Abantu turanenga. Mu Kinyarwanda baravuga ngo kunegura biranoga ariko kugena bikaguma. Biroroshye kuvuga ngo wambaye karuvati itajyanye n’ikote ariko wowe mpitiramo tuze kureba ko bihura. Ngo ririya rangi ry’inzu iyo usiga irindi, oya, yubake ushyireho irangi turebe ko rizaruta iri. Ubwo nifashishije utwo dutabo twombi, cyane ako ka porogaramu za leta, narumiwe. Burya twicara hanze tukavuga, tukavuga ibyo twishakiye tukareba rya cebe ry’inka ntiturebe ibyiza byayo na litiro ikamwa.”
“Narebye ibikorwa by’imihigo, kuko hari imihigo irimo gukorwa ubu igomba kurangirana na 2017, ndeba ubushake n’imihagurukire y’inzego zose. Ni ikintu cy’igitangaza. Urumva niba nshaka ko tugarura umuco muri politiki ushingiye ku bintu bitatu; imihigo, kubaha abakuru no kubanza abato, abashyitsi n’abatishoboye. Nasanze ibyinshi biri gukorwa ndetse hari n’ibyakozwe neza. Harabura gato, ako nirwo ruhare rwanjye.”
Uyu mugabo yakomeje atangaza ko yanze kwiyamamaza ngo hato natsindwa azavuge ko ashyigikiye uwatsinze, kimwe no kwanga kujya mu gatebo k’abiyamamaza bafite politiki zidahamye nko ‘kubaka urukuta’ bityo yanzura “ndahagaritse ibintu byose bya politiki, nanjye ngiye gushyigikira iyi leta n’umutware wayo kugira ngo bazasoze inshingano biyemeje mu mahoro kuko nicyo twese duharanira.”