Aba baturage vbavuga ko izi nzu bamazemo imyaka 6 gusa zatangiye kwiyasa ubu bakaba bahorana impungenge z’uko zizabagwaho bakaba banahasga ubuzima.
Bamwe mu batuye muri izi nzu bubakiwe muri 2012 baganiriye na TV1, bahurije kukuba isenyuka ry’izi nzu bubakiwe riterwa n’uko abazubatse bazisondetse kubw’inyungu zabo, none ubu bikaba biri kubashyira mu kaga.
Umwe yagize ati “Batuzanye 2012 badukuye muri Huye batuzana mu nzu zituzuye batubwira ko bazaza bazuzuze neza ariko tuve aho twari ducumbitse dutahe iwacu.”
Undi ati “Ni ibintu badusondetse, ni nko kutwikiza.Baratwikijije bati mubonye amazu none atangiye kutugwaho atamaze kabiri kandi nta bushobozi dufite ngo twivugururire.”
Hari uwagize ati “Ntabwo bazubatse barazisondetse biragaragara. Urebeye ku mabati azubatse atandukanye n’ay’inzu zubatswe mbere. Yewe na sima itandukanye n’izindi, irihariye.Twazijemo ku mbaraga zitaruzura baratubeshya ngo bazaza bazuzuze, turategereza turaheba.Ntabgwo dushobora kuryama ngo dusinzire, duhora dufite ubwoba twikanga ko zigiye kutugwaho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois , yemeza ko abubatse izi nzu bakoresheshe ibikoresho bitaramba bitewe n’ingengo y’imari yari ihari, gusa akanatunga agatooki ko abazitujwemo batazifashe neza.
Yagize ati “Urumva se inzu ya Miliyoni enye, wowe wagira ngo ibe imeze ite?Mu rwego rwo gukemura ikibazo abantu bakoresheje ibikoresho bitaramba, ntekereza ko ariyo mpamvu.Hari n’uburyo ba nyirazo bashobora kuba batazifata neza.”
Meya Habitegeko avuga ko ubuyobozi buigiye gusuzuma iki kibazo burebe uko kimeze maze hagire igikorwa.
Imiryango yatujwe mu Mudugudu wa Akajonge, Akagali ka Kibeho,igizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bari bamaze igihe bacumbitse mu Karere ka Huye ariko uturere tuza kubahererekanya bashyirwa muri izo nzu bubakiwe mu karere kabo ka Nyaruguru.