Site icon Rugali – Amakuru

ABA BA JENERARI KAGAME ARIMO AHA AMAPETI BURI MUNSI NTABWO ARIBO BAZAZANA IMPINDUKA MU RWANDA

Eee…Ntibishoboka!!!! N’inde wabahaye ayo mapeti abo bajenerari? Mbuuuu jenerari, ma jenerari gani? Ma jenerari kyenyeji. Niba ushobora gukinwa imitwe n’abo baboyi ba Kagame ngo ni abajenerari inshuro imwe kugera ku nshuro eshatu, nawe ntabwo ukwiye iryo peti rya jenerari. Niba hari igihugu kishe uburyo amapeti azamurwa mu gisirikare n’u Rwanda, ni Congo na South Sudan.

Jenerari ukinwa imitwe n’abo yigishije akanayobora…….B Birababaje!! Njyewe, Kaporari, Ntabwo nzigera n’umunsi n’umwe nterera isaruti abo bajenerari ngo n’ababoyi ba Kagame cyangwa abo baboneye ayo mapeti mu gikari. Nzabagezaho andi makuru kuri ibi.

Banyarwanda banyarwandakazi, Ntabwo nshaka kuvuga byinshi kuri ibi, nta ikibazo nfitanye n’abo bahigwa n’umwicanyi Junta Kagame, ahubwo ngifitanye na Junta Kagame we ubwe wibye igihugu, nkakigirana n’ubuyobozi bwe buhonyora, bakaba baragize abanyarwanda abacakara mu gihugu cyabo.

Ariko hari ikintu kimwe mugomba kumenya. Mu myaka ishize, inzirakarengane z’urubyiruko zahasize ubuzima bwazo – Bishwe urupfu rw’indangakamere mu maboko ya Junta Kagame baguye mu mitego y’ababoyi ba Kagame aribo James Kabarebe na Dan Munyuza. Birababaje kuba aba boyi babiri ba Kagame barakinnye imitwe uwari umukuru wabo Kayumba Nyamaswa……. Ntushoborora gukora ikosa ngo maze urisubiremo kereka uri umurwayi wo mu mutwe.

Ndacyafite ikibazo, abo bagabo babonye ayo mapeti ryari? Banyarwanda nkunda, mbikuye ku mutima no ku kwemera kwanjye; impinduka mu Rwanda izazanwa n’abagabo bo mu ngabo za Kagame RDF bafite amapeti yo hagati n’ayo hasi, bafashijwe n’abaturage. AMASO MUYAHANGE IKIRERE.

Mwibagirwe ko hari umuyobozi uzabageza kuri iyo mpinduka uhereye kuri abo banebwe mu bitekerezo ngo ni abajenerari barinze bakanashyiraho umugome, umwicanyi kabuhariwe wa mbere muri Afurika ndetse no kw’isi yose.

Yanditswe na Rpf Gakwerere

Exit mobile version