Site icon Rugali – Amakuru

Gutabariza Sibomana Sylvain Nyuma yaho abagororwa bo muri gereza ya gasabo muri iki gitondo bakoreye imyigagaragambyo

Gutabariza Sibomana Sylvain Nyuma yaho abagororwa bo muri gereza ya gasabo muri iki gitondo bakoreye imyigagaragambyo,amakuru yizewe aturuka yo aravuga umunyamabanga mukuru wa fdu inkingi Bwana Sibomana Sylvain yafashwe n’abacungagereza bakamujyana aho bita mw’ibagiro.

Kuba rero yajyanwe aho hantu ,ntagushidikinya ko ubuzima bwe buri mukaga ko arimo yicwa urubozo,dore ko bimenyerewe ko iyo hari ikibaye impirimbanyi za demukarasi zihita zibasigwa ,uyu Sibomana n’ubundi yari asanzwe atotezwa bikaba byaratangiye mumpera za 2016 ,aho ndetse yanakubiswe bikomeye,nabibutsa kandi ko Sibomana mu 03/2013 ubwo yafatigwaga kuri supreme court yagiye gukurikirana urubanza rwa Mme Ingabire victoire perezidante wa fdu inkingi nabwo yakubiswe na police bakamukura n’amenyo,ndetse nambere yaho yakundaga kwibasirwa n’ubutegetsi bwa fpr.

Banyarwanda,Banyarwandakazi,rubyiruko ncuti zanjye namwe mpirimbanyi za demukarasi aho muri hose nimuhaguruke turwanye kdi twamagane akarengane n’iyicarubozo rikomeje gukorerwa abanyarwanda by’umwihariko abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa fpr.

Urubyiruko Inkingi Turikumwe

Exit mobile version