Mu Murenge wa Mwulire, Akagari ka Bicumbi mu ijoro ryakeye abanyerondo bafashe uwitwa Nyamuyumbu Jean Damascene ngo wari uvuye kwiba inkoko baramukubita arapfa. Abaturage babonye umurambo w’uyu mugabo mu ijoro ryakeye, bavuga ko uyu wari umucumbitsi muri akagace ashobora kuba yishwe n’abanyerondo bagahita baburirwa irengero.
Mukashyaka Chantal umuyobozi w’umurenge wa Mwulire yavuze ko uretse kuba basanze hari inzu bapfumuye hafi y’aho basanze umurambo, ngo kugeza ubu ntabwo yakwemeza ko ari abanyarerondo bamwivuganye.
Yagize ati “Icyabaye ni uko hasazwe umurambo w’umuntu wapfuye ku muhanda abantu bakaba bavuga ko yishwe n’abanyerondo gusa ntagihamya iraboneka kuko abantu bari baraye irondo icyo gihe batagaragaye ariyo mpamva hakekwa ko aribo baba baramukubise, gusa Polisi iri mu iperereza.”
Mukashyaka Chantal yavuze kandi ko kubera ikibazo cy’amapfa bahuye nacyo, usanga bafite ikibazo cy’ubujura bw’imyaka.
Ati “Ubujura dusanzwe duhura nabwo ni ubusanzwe bw’imyaka, nk’ubu nta myaka iri mumurima tukaba twaranahuye n’ikibazo cy’amapfa aricyo gikurura ubujura bw’imyaka.”
Kugeza ubu umurambo ukaba utarabona banyirawo kuko Nyamuyumbu Jean Damascene uri mu kigero cy’imyaka 30 yageze mu Murenge wa Mwulire ari umucumbitsi, bakaba ngo bataramenya aho yaturutse.
Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW