Site icon Rugali – Amakuru

55% i Kigali n’amanota menshi cyane -> Inyubako ‘MIC’ imaze gukodeshwa kuri 55% mu mezi atanu ifunguye imiryango

Ni kenshi abafite inzu z’ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali bumvikana bataka kubura abakiliya bazikoreramo ndetse bamwe bakagira igihombo gituma bagorwa no kwishyura inguzanyo za banki baba barafashe bubaka izo nzu.

Inyubako ‘MIC’ yo irabona abakiliya byihuta ku buryo mu mezi atageze kuri atanu imaze kubona abayikodesha ku kigero cya 55%.

MIC ni inyubako iherereye muri Nyarugenge hafi ya Rond Point ahazwi nka Chez Venant ikaba yarubatswe n’abacuruzi 80 bishyize hamwe mu kigo bise “Muhima Investment Company Ltd (MIC).” Ni inyubako yuzuye itwaye miliyari zirenga 14 z’amafaranga y’u Rwanda, igatangira gukorerwamo mu mpera za Kanama 2017.

Umuyobozi wa MIC, Mulisa Kana Martin, yatangarije IGIHE ko bishimiye ikigero ibyumba bigezeho mu gukodeshwa kandi ko bizeye kubona n’abandi bakorera mu bisigaye.

Yagize ati “Hari impamvu nyinshi zituma abantu barimo guhitamo gukorera muri MIC. Iyi nyubako iherereye ahantu heza habereye ibikorwa by’ubucuruzi kandi natwe dukora ibishoboka byose kugira ngo tworohereze abashaka kuhakorera. Hafite isuku n’umutekano; dufite imashini rutura itanga umuriro (Groupe électrogène) ku buryo n’iyo amashanyarazi yabura, abakorera muri MIC nta kibazo bagira. N’ibiciro byo gukodesha hano biri hasi.”

Iyi nyubako y’amagorofa umunani yatangiye kubakwa muri Gicurasi 2014, ifite ubuso bwa metero kare ibihumbi 25, harimo 20% y’ahagenewe guturwamo (apartments) na ho 80% hagenewe ibikorwa by’ubucuruzi. Ifite parking yakira imodoka zirenga 160.

Mulisa yavuze ko umukiliya ahitamo umwanya yifuza, MIC ikahamutunganyiriza hashyirwamo ibyumba n’ibindi akeneye kandi agahabwa igihe cyo kumenyereza ubucuruzi n’abakiliya be mbere yo gutangira kwishyura ubukode.

MIC yahise iyobokwa n’ibigo bikomeye birimo SONARWA; Prime Insurance; International Travel Agency (ITA); Camellia; Inama y’Igihugu ya farumasi; Tecno; Infinix; Sky Worth; Ihahiro rigezweho ‘XIMI Vogue (supermarket)’ n’ibindi birimo TV7 ya Bishop Rugagi.

 

Ukwishyira hamwe kw’abacuruzi 80 mu kigo “Muhima Investment Company Ltd (MIC)” bitumye Umujyi wa Kigali wunguka indi nyubako ibereye ubucuruzi

 

 

 

Imisusire y’imbere muri MIC ahagaragara tapis roulant

 

MIC ifite ubuso bwa metero kare 25000, harimo 20 % y’ahagenewe guturwamo (apartments).

 

 

 

 

 

TV7 ya Bishop Rugagi nayo yafashe umwanya muri MIC

 

 

Ni bwo icyuzura ariko imyanya y’ubucuruzi myinshi imaze gufatwa

 

 

MIC iherereye ku muhanda uva kuri Rond Point werekeza ahazwi nko kuri ‘Statistic’

 

Amafoto: Moses Niyonzima
Source: Igihe.com

Exit mobile version