U Rwanda ngo rwiteguye kwakira abimukira bavuye muri Amerika
Kagame ntacyo atakora ngo abone amafaranga. Mwibuke ubuzima bavuga ngo yabayemo muri Uganda, kuva ku bucuruzi bw’amajyi kugera ku buvunjayi. Nibyo arimo gukora magingo aya. Intambara yo muri Congo, ubasirikare b’u Rwanda boherejwe ngo gufasha muri Mozambique, Mwibuke Arsenal Visit Rwanda, business yo kwakira impunzi zari zifungiye muri Libya, amasezerano yo kwakira abimukira u Bwongereza bwashatse kwikuraho, gahunda yo kuzana Formula 1 mu Rwanda none hagezweho negotiations ashaka gukorana na Trump zo kwakira abimukira binjiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika badafite ibyangombwa n’ibindi n’ibindi.
Mwari mwumva ngo Kagame yashyize i buye ahazubakwa ivuriro cg ikigo runaka gifitiye abanyarwanda akamaro? Mwari mwumva ngo Kagame yasuye abaturage b’intara runaka mu rwego rwo kumva ibibazo bafite kugirango abafashe kubikemura? U Rwanda n’abanyarwanda ntibimufasheho none ngo ategereje ku negocia na Trump abimukira bari muri USA. Mbese ararekereje siwe uzabona Trump abashyize kw’isoko. Abimukira ko bagiye kuba imari ishyushye.
Tugaruke kuri ka Rwanda. Reka tuvuge ko abakiye da, none se azabatuza he? Ese buriya umutwe umwe arawubarura amadorari angahe? Ariko ko umenya Congo bimaze kumugora kugira icyo akurayo? None arimo arakusanya ubusa busa impande zose.