Kwivuguruza, kubeshya no kubura igisubizo cyo kurangiza ubuhunzi kubanyarwanda biteye isoni Mukantabana![Ndlr : « Uhakana ubugore aragarama !» Ibi bivugwa muri uyu mugani akaba ribyo Mukantabana wahawe ikiraka na Paul Kagame cyo gucyura impunzi z’abayarwanda ku ngufu ari gukora ! Mukantabana yabeshye kuva kera ko nta mpunzi z’abanyarwanda zikiriho, ko ubuhunzi ku banyarwanda bwaciwe kera ! Aho ibintu bigeze ubu ni uko Mukantabana yeruye akagarama kumanywa, akemeza ko impunzi z’abanyarwanda zikiriho kandi ari nyinshi !
Mukantabana kandi yerekanye ko Paul Kagame wamuhaye ikiraka cyo kumukiza impunzi z’abahutu ntacyo ashobora kuzikoraho, ahubwo atangiye kwitana ba mwana n’umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi HCR ko ariwo ushobora gukora akazi kamunaniye ! Niba leta ya Kagame inaniwe gukemura ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda kandi izo mpunzi zarahunze ubwicanyi bwe, abona amahanga yabikoraho iki ? Nimwisomere uko Mukantabana ari kubyina muzunga kubera ikibazo cy’impunzi !] Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi (Midimar) yatangaje ko Imiryango mpuzamahanga ishinzwe gushyira mu bikorwa ibyemezo byafatiwe imitwe yitwaje intwaro ibuza impunzi gutahuka ku bushake, irimo na FDLR, ikiri imbogamizi ku ishyirwa mu bikorwary’icyemezo cy’ikurwaho rya sitati y’ubuhunzi.
Minisitiri Seraphine Mukantabana avuga ko imbogamizi ikomeye ihari kuri ubu ituma abanyarwanda bakiri mu buhungiro batahuka ari bake, ari uko hari bamwe mu bakozi b’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi bagenda baca intege abashaka gutaha ku bushake bagamije gukomeza kwishakira amaronko. Mu kiganiro nyunguranabitekerezo yagejeje Ku Nteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite kuri uyu wa 19 Nyakanga, Minisitiri Mukantabana yagize ati”HCR ubwayo nta kibazo ifite kuko irashaka ko impunzi zitahuka ariko hari abakozi bayo usanga bitwara nk’aho icyemezo cy’ikurwaho rya sitati y’ubuhunzi Ku banyarwanda ari ugutakaza umugati. Aba ni nabo benshi bagendera ku makuru y’ibinyoma ya FDLR babeshya impunzi ko batagomba gutaha mu Rwanda kuko nta mahoro ahari.”
Ni mu gihe ibihugu bifite impunzi nyinshi z’Abanyarwanda birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari naho habarizwa imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu mashyamba nka FDLR ikomeza kuzitira abashaka gutahuka ku bushake. Uyu mutwe ni kimwe mu nzitizi zikomeye Minisitiri Mukantabana agaragaza ko ikibangamiye bikomeye gahunda yo guca ubuhunzi ku Banyarwanda, kuko “abagiye gutahuka ibafata bugwate, bagashyira abana babo mu gisirikare, ndetse ushatse gutaha bamwica ataratahuka”. Ati “Hari n’umuryango mpuzamahanga udashyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe kurangiza ikibazo cya FDLR kuko iyo badakurikiranywe bibatiza umurindibigatuma bafata bugwate impunzi bazibeshya ko Isi yose ibashyigikiye, ugasanga bitije ingufu kuri ba baturage bafashe, hagira ikiba mu Rwanda nka biriya bakuriragaho inkunga u Rwanda bakazibwira bati dore nitwe twabikozeko bikagenda bigira ingaruka ku mpunzi zumva ko ziri kumwe n’abantu bakomeye kuko baba babona ko Isi yose yabananiwe.” Aha kandi hiyongeraho abarwanya Leta y’u Rwanda avuga ko bakomeza kubeshya impunzi ko bagiye gufata igihugu “bigatuma hari bamwe bavuga bati ariko se ko naka turi kumwe agiye kuzajya mu gihugu akagifata nabaye ndetse?”
Minisitiri Mukantabana yanasobanuye komuri Zambia hari abahohotewe n’abarwanya Leta y’u Rwanda kubera bagaragaje ko bifuza gutaha. Impunzi z’Abanyarwanda zikiri mu buhungiro kuri ubu zigera ku (bihumbi) 286, 336 nk’uko imibare ya UNHCR ibigaragaza. Ndr: Ese Ishami ry’umuryango w’abibumbye HCR rifite abasilikare bo kurwanya impunzi? Iyi nama yasojwe abadepite bafashe imyanzuro irimo gushyira ingufu mu “gusaba ko icyemezo cyo mu mwaka wa 2014 cy’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi kijyanye no kurandura burundu umutwe wa FDLR ko cyakubahirizwa, kuko uyu mutwe ubuza abanyarwanda gutahuka.”
Gusa Midimar ivuga ko iyi mibare ishobora guhinduka kuko Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ko ifite impunzi z’Abanyarwanda zisaga ibihumbi 245 bitanditse, nubwo ngo nta barura nyaryo ryigeze rikorwa ngo hamenyekane neza ko bahari. Impunzi zimaze gutahuka kuva mu mwaka wa 1994, zigera 3 464, 553, muri bo abenshi bakaba baragiye baturuka muri RDC n’u Burundi, naho muri iyi myaka abataha babarirwa mu 2417 ku mwaka. Ni ibigaragaza ko umubare w’abatahuka ukiri muto cyane, ibishibora gukoma mu nkokora umugambi wo guca ubuhunzi ku Banyarwanda, ariko ngo Leta ishyizemo ingufu nyinshi ngo bizagerweho.
Icyifuzo cyo guca ubuhunzi mu Banyarwanda cyazanye n’uko FPR yari ikimara kubohora igihugu, ariko mu mwaka wa 2002 nibwo byatangiye kuvugwa byeruye. Mu mwaka wa 2009, uwari umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi ku Isi yaje mu Rwanda kureba niba ibyo Leta yavugaga ko icyatumye impunzi zihunga cyaravuyeho, mu 2011 umwanzuro wemezwa bidasubirwaho. Tariki ya 30 Kamena 2013 nibwo Leta yari yatangaje ko hakurwaho burundu sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda, icyakora mu nama yateraniye ku cyicaro gikuru cya HCR i Genève mu mwaka ushize, byemejwe ko itariki ya nyuma iba tariki 31 Ukuboza 2017. Minisitiri avuga ko abarebwa n’iki cyemezo ari abahunze kuva mu 1959 kugeza mu 1998. Inkuru y’igihe
Arnold Tembere