Habiyaremye Joseph usanzwe ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Gituza mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nyakanga yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda, nyuma yo gufatwa n’abanyerondo yururutsa ibendera ry’igihugu mu masaha y’igicuku.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko Habiyaremye Joseph yagiye ku biro by’akagari mu masaha ya saa sita z’ijoro, akururutsa ibendera akarijyana iwe mu rugo ariko abanyerondo bakamubona, bagahita babimenyesha Polisi.
IP Emmanuel Kayigi, avuga ko Habiyaremye yemera ko yabikoze, ariko akavuga ko yashakaga gucunga niba abanyerondo koko barara irondo uko bikwiye, ubu hakaba harimo gukorwa iperereza ngo hamenyekane ukuri kwabyo, hagati aho ariko akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Sake.
Ku bijyanye n’uko Habiremye Joseph n’iyo yaba atabeshya bitabuza ko yaba yakoze icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu aryururutsa mu buryo bunyuranyije n’amateko, IP Kayigi avuga ko ibyo byose bazabyinjiramo nyuma y’iperereza hakarebwa icyo amategeko ateganya.
Ukwezi.com