Site icon Rugali – Amakuru

Nyarutarama : Abanyweraga mu kabari bishe nyirako

Mu ijoro rya tariki 30 Kamena 2016, abantu barwaniye mu kabari gaherereye mu kagari ka Nyarutarama mu murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali, nyir’akabari aza gutabara abarwanaga bamukubita ibuye mu mutwe ahita apfa.
Nk’uko aya makuru yemejwe na Sup Hitayezu Emmanuel ; umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com yadutangarije ko ibi byabaye mu gicuku hagati ya saa sita na saa saba, ubwo abantu banyweraga mu kabari k’uwitwa Niyonsenga Jean Damascene barwanaga n’abakozi b’ako kabari (abaseriveri) nyuma y’impaka zatewe n’uko abo bakozi babuzaga abakiliya gutahana amacupa.
Sup Hitayezu avuga ko habayeho kurwana hagati y’abanyweraga muri ako kabari n’abakozi bako aho barwanaga baterana amabuye, nyir’akabari Niyonsenga Jean Damascene akaza gusohoka agiye kureba ibibaye no gukiza abarwanaga, maze bakamutera ibuye mu mutwe akikubita hasi, bakamujyana kwa muganga ariko akagerayo yashizemo umwuka.
Uyu muvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, avuga ko ubwo Polisi yabimenyaga habayeho gukurikirana ngo hashakishwe ababigizemo uruhare, batatu mu bakekwa bakaba barafashwe ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera mu gihe hakirimo gukusanywa ibimenyetso ngo bazashyikirizwe ubushinjacyaha.
Ukwezi.com

Exit mobile version