Site icon Rugali – Amakuru

Abaturage bo mu mudugudu wa Gikombe akagali ka Sovu umurenge wa Huye ho

Abaturage bo mu mudugudu wa Gikombe akagali ka Sovu umurenge wa Huye ho mu karere ka Huye bigaragambije batambika igiti ( barrière) mu nzira bagamije guhagarika ibikorwa by’ikigo WASAC biri kubakwa na sosiyete y’abashinwa munsi y’umusozi wa Huye.

Impamvu ngo ni uko batahawe amafaranga y’ingurane y’ahari gukorerwa ibyo bikorwa ngo dore ko bategereje iyo ngurane amaso agahera mu karere.

Abaturage baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko WASAC yubatse ikigega mu masambu yabo, iha ingurane 6 hasigara 7. Aba 7 bavuga ko kuva mu kwezi kwa 7 umwaka ushize kugeza ubu bakomeje gutegereza ingurane amaso ahera mu kirere.

Umwe muri bo yagize ati “Amezi 3 yarashize, atandatu arashira kugeza n’ubu nta ngurane y’ibyacu byangijwe baraduha, nta n’igiceri cya 10 baradutangariza”.

Mugenzi we yagize ati “Ntabwo tuzi icyo bagendeyeho bishyura, twe nta makuru dufite. Babanje kutubwira ko bazaduha amafaranga mu minsi mikuru none kugeza n’ubu ntayo baraduha n’iyo tubahamagaye ntabwo bafata telefone”.

Aba baturage bavuga ko iyi bariyeri bayishyizemo kubera kurambirwa kubeshywa, ngo no mu kwezi kwa 11 iyi bariyeri bari bayishyizeho WASAC ibabwira ko izabaha amafaranga mu munsi mikuru none kugeza n’ubu ntayo irabaha.

Umuyobozi wa WASAC ishami rya Huye, Vedaste Kanamugire yavuze ko iki kibazo cy’abaturage batahawe ingurane atakizi. Ati “Ntabwo nari mbizi. Ngiye kubaza ubishinzwe menye uko bimeze”.

Aba baturage bagera kuri barindwi icyo basaba ni uko iki Kigo cy’igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC cyabishyura amafaranga y’ingurane z’ibyabo bavuga ko byangijwe hubakwa iki kigega giherereye i Sovu mu murenge wa Huye mu karere ka Huye.

Abaturage bashyize barierre mu muhanda

Exit mobile version