Site icon Rugali – Amakuru

Akagambane karakomeje mu Karere k’Ibiyaga bigari.

Nimuhorane Imana !

Akagambane karakomeje mu Karere k’Ibiyaga bigari. Ibihugu bine aribyo Uganda, Rwanda, Burundi na Kongo bimaze kunoza umugambi wo guhuriza hamwe ingufu za gisilikare ngo batsembe abo bita “imitwe y’abarwanyi ibarizwa ku butaka bwa Kongo”.

Aho bukera rero, Uburasirazuba bwa Kongo buraba isibaniro, kandi n’ubwo ari impunzi z’Abanyarwanda zigerwa intorezo, n’Abanyekongo ubwabo baraza kubigwamo ku ubwinshi. Agapfa kaburiwe ni impongo !

Bakundarwanda, bavandimwe, abaperezida baragwira : uyu mutware mushya wa Kongo umenya ari we Bazikoraho bavuze ! Ibi bihugu ashumurije igihugu cye ntabwo bifite inyungu zimwe muli iyi ntambara, ahubwo binafitanye amasinde.

Iyi ntambara rero iramutse baye yaba mbi, kuko buri wese muli bariya ba Perezida afite icyo ahisha bagenzi be. Dufatanye kwamagana iyi migambi mibisha kandi twumvishe Abanyekongo ko bakwiye kwiyama ubu buswa n’ubugambanyi bwa Gisekeramwanzi.

Dr Biruka, 17/10/2019

Exit mobile version