Site icon Rugali – Amakuru

ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU n° 2018/12/20

Ubuyobozi bw’ingabo za FLN burihanganisha imiryango yose yaburiye ababo mu gitero cyakozwe n’ingabo z’u Rwanda taliki 15/12/2018 mu ishyamba rya Nyungwe

*Mouvement Rwandais POUR Le Changement Democratique (M.R.C.D)*
*ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU n° 2018/12/20*

Ubuyobozi bw’ingabo za FLN burihanganisha imiryango yose yaburiye ababo mu gitero cyakozwe n’ingabo z’u Rwanda taliki 15/12/2018 mu ishyamba rya Nyungwe mu murenge wa Kitabi, akarere ka Nyamagabe, intara y’Amajyepfo. Ubuyobozi bwa FLN kandi buramagana n’ubundi bwicanyi buri gukorwa hirya no hino mukarere ka Nyaruguru na Nyamagabe bukorerwa cyane cyane urubyiruko harimo n’abana babakobwa batarageza kumyaka 18, muribo twavuga: Uwajeneza Divine, Shyirahayo Oliva, Uwimana Chantal, Uwakundanye Aline, na Uwayezu Carine.

Twamaganye twivuye inyuma ubu bwicanyi bukomeje gukorwa n’ingabo za Kagame hirya no hino mugihugu,

Turemeza kandi turahamya ko ubu bwicanyi bukorwa na Paul Kagame mu rwego rwo gushaka impamvu yo gutera igihugu gituranyi cy’u Burundi,
Turakangurira Abanyarwanda bose gukura amaboko mu mufuka bagashyigikira ingabo za FLN zigamije kubakiza ubutegetsi bw’abicanyi bwa FPR inkotanyi.
Turasezeranya Abanyarwanda ko FLN igiye gufata ingamba zidasanzwe kugirango duhagarike mugihe kitarambiranye buriya bwicanyi bukorwa na FPR.

*Bikorewe i Nyamagabe, taliki 20/12/2018*

*Maj. Callixte N. SANKARA*

Umuvugizi wa FLN

La Tribune Franco-Rwandaise

Exit mobile version