Site icon Rugali – Amakuru

Marc Hoogsteyns arabeshya kuko u Rwanda arirwo rurimo gushotora u Burundi

Ubushotoranyi bw’u Burundi, Uganda na Congo ku Rwanda: Ibisinde bizahitana uwabirimye. Uyu Marc Hoogsteyns w’imyaka 57, umunyamakuru w’Umubiligi umaze imyaka isaga 25 akorera mu Karere k’Ibiyaga bigari, wakoreye ibinyamakuru nka Reuters n’Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, akaba ajya anatambutsa ibitekerezo bye kuri Aljazeera yaba ari mu kwaha kwa Kagame ukurikiye ibyo yanditse mu nyandiko ye.

Yaravuze ati “umwe mu bazi Kagame neza yamubwiye umwe mu mirongo y’igitabo cy’uwitwa Sun Tzu umusirikare w’indwanyi w’Umushinwa wanditse ‘Art of War’ uvuga uti “Utsinda ni uzi igihe cyo kurwana n’igihe cyo kutarwana.” Ibi ariko byanteye impungenge gato: ko u Rwanda rwaba rushaka kwemera ubushotoranyi bwose kandi Sun Tzu ataramenyekanye kubera kwicara hamwe ngo yihanganire ubushotoranyi bwose yakorerwaga.

Marc Hoogsteyns aratubeshya cyangwa we aribeshya. Kagame se yakwemera ubushotoranyi? Cyangwa ntabwo ajya akurikira imbwirwa ruhame ze? Ikigaragara n’uko uyu munyamakuru abogamye. Ariko ibihugu 3 byose byashotora u Rwanda kubera iyihe mpamvu? Uwavuga se ko birimo kumwihimuraho kubyo Kagame yabakoreye yaba abeshye?

Marc Hoogsteyns amenye ko u Rwanda ahubwo arirwo nyirabayazana wa buriya bushotoranyi bwose, byirabayazana w’uriya mutekano muke urangwa mu karere k’ibiyaga bigari!!!!

Inkuru yanditswe n’IGIHE

Exit mobile version