Abana b’abahungu n’abakobwa 50 bari munsi y’imyaka 15 bagiye kumara iminsi itanu batozwa n’abatoza babiri bavuye mu Bwongereza boherejwe na Arsenal FC, bazanye intego yo kuzamura urwego rwabo binyuze mu kubigisha imikinire igezweho.
Abo batoza babiri ni Simon McManus usanzwe ari umutoza mukuru w’amashuri yigisha umupira w’amaguru ya Arsenal na mugenzi we Kerry Green, bazaba bari mu Rwanda hagati ya tariki 20-24 Ukwakira 2018.
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo kuri stade Amahoro, hatangiye iyi myitozo iyobowe n’aba batoza ba Arsenal. Hazabera imyitozo y’abana 25 b’abahungu na 25 b’abakobwa batarengeje imyaka 15.
Batoranyijwe mu makipe atandukanye y’abana mu ntara zose z’u Rwanda.
Iyi gahunda ikubiye mu amasezerano y’ubufatanye Arsenal FC yo mu Bwongereza ifitanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB.
Ayo masezerano akubiyemo kwamamaza gahunda ya ‘Visit Rwanda’ igamije kumenyekanisha ubuakerarugendo mu Rwanda no guteza imbere umupira w’amaguru binyuze mu gutoza abana umupira w’amaguru utaretse no guhugura abatoza bo mu Rwanda.
Ibyo kandi byashimangiwe n’Umuyobozi Ushinzwe Imari muri RDB, Mark Nkurunziza, ubwo iyi gahunda yo gutoza abana yatangizwaga n’uwahoze akinira Arsenal, Laureano Bisan Etamé-Mayer ku wa 5 Nzeri 2018.
Mu myaka itatu Arsenal izamara ikorana na Leta y’u Rwanda, iyi kipe izakomeza guteza imbere umupira w’amaguru mu gihugu binyuze mu gutanga abatoza baza mu Rwanda kwigisha abana, no kujyana abana b’abanyarwanda bagaragaje impano mu Bwongereza gukora amageragezwa no kwigira kuri bagenzi babo bakinira Arsenal.
Simon McManus yanakoranye n’amakipe akomeye muri shampiyona y’u Bwongereza nka Southampton FC, AFC Bournemouth na Arsenal FC akoramo ubu. Yanakoze muri gahunda zo gufasha mu iterambere ry’abatoza muri Nigeria, Kenya, Hong Kong, Ethiopia.
Simon ni umutoza mukuru w’ishuri rya Arsenal guhera mu 2016, akaba amaze gutanga amasomo mu bihugu 12 byo ku migabane itanu itandukanye.
Naho Kerry Green, we yita cyane ku gufasha mu mupira w’abagore n’abakobwa, aho ari n’umutoza mu ishuri ry’umupira rya Arsenal.