Ibintu Perezida Nkurunziza yavuze ko ataziyamamaza mu 2020 byahaye PKagame indi sura mbi.
Perezida Nkurunziza niba koko arimo avuga ukuri azaba abaye intangarugero, Bamwe bati aho bizagera nyuma akamera nka Kagame akavuga ko abaturage bamusabye ko akomeza kubategeka. Nibigenda nk’uko Perezida Nkurunziza yabirahiye u Burundi buzaba bubimburiye ibindi bihugu byo muri kariya karere aho umukuru w’igihugu afata ubutegetsi akaramata.
https://youtu.be/FBw1PyApt9Y
Perezida Nkurunziza ati ntabwo tuzivuguruza ubuyobozi bwacu buzarangira mu mwaka wa 2020. Abarundi bamwe bifuzaga ko akomeza kubarongora ariko bakongeraho ko niba ariko itegeko ribivuga nta kundi ubwo hazajyaho undi. Abandi nabo bati hari ibyo mu masezerano y’arusha bakuye mu tegekonshinga urugero nko gusaranganya ubutegetsi ku migambwe yose yagiye mu matora. Abandi bati nagenda azaba ahaye akarorero abandi bazamukurikira. Mwumve namwe uburyo abarundi bakataje muri demokarasi maze mureke Kagame uri muri mama wararaye.
Perzida Nkurunziza ati “niymeje n’umutima wanjye wose n’ubwenge bwanjye bwose ko nzashyigikira undi mukuru w’igihugu mushyashya tuzitorera mu mwaka wa 2020.