1. Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yangiye Intumwa z’Ishyaka ISHEMA ryu Rwanda ziyobowe na Padiri Thomas NAHIMANA kinjira mu Rwanda ku matariki ya 23/11/2016 na 23/01/2017, bakabuzwa batyo uburenganzira bw’abenegihugu bwo gutura urwababyaye no kurukoreramo ibikorwa bya politiki bemererwa n’amategeko igihugu kigenderaho ;
2. Nk’uko twabibamenyesheje kandi mu matangazo atandukanye twatanze guhera tariki ya 23 Mutarama 2017 twatangiye ibiganiro n’abagize opozisiyo y’u Rwanda twungurana ibitekerezo.
3. Bityo rero :
A. Umwiherero w’Abanyarwanda 30 biyemeje gutangiza guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro watangiye ejo kuwa gatanu tariki ya 17/02/2017, uzarangira tariki ya 19/02/2017. Urabera mu murwa mukuru w’Ubufaransa, Paris.
B. Imyanzuro izafatirwamo ndetse n’urutonde rw’abazaba bagize iyo guverinoma bizatangazwa kuwa mbere tariki ya 20/01/2017 ku isaha ya saa yine za mu gitondo (10h00) za Paris.
C. Dushimiye abakomeje gutanga ibitekerezo bitandukanye n’umusanzu wabo kugira ngo u Rwanda rugere ku buyobozi bwa rubanda kandi bushingiye kuri Demokarasi.
Jeanne MUKAMURENZI