Wagirango Perezida Kagame na Perezida Nkurunziza ni nk’ amanywa n’ijoro! Muti gute?

Maze kureba aya mashusho aho Perezida Nkurunziza yibagirwa ko ari ubusa imbere y’imana akemera kuba umushumba mwiza w’intama zayo aho yemera akanyagirwa arimo guhimbaza iya RUREMA numvise we umuntu yamugereranya n’amanywa y’ihangu!

Noneho wagera kuri Perezida Kagame wumva ko ariwe gihagange kuri iyi isi ahari yibwira ko ariwe wiremye ndetse wigisha abana ko gusenga imana ataribyo bizabicaza ku ntebe y’icyubahiro (Table d’honneur) ukamubona hano arimo abiba INDAMBARA mu mitima y’abana b’imana numvise we namugereranya n’ijoro ryicuraburindi.

Ihere nawe ijisho wihitiremo uwo wakurikira imana iramutse iguhitishijemo hagati yaba bagabo Perezida Kagame na Perezida Nkurunziza kandi uwavuga ko umwe muribo ashobora kuzakomanga ku rugi rw’ubwami bw’imana igafungura mu gihe undi we imana izarumukubita urugi mu maso akigira gukomanga ku rugi rw’ubwami rwa SHETANI izahita ikamufungurira imushimira k’ubwicanyi yakoreye abavandimwe bacu yadutwaye iy’ isi yari ikibakeneye. Hallelujah….YESU NI MUZIMA!

Yanditswe na Chris Kamo