Violette Uwamahoro ati: “Ndi muri safe house i kigali iyi ndirimbo yambereye ibiryo byiza.”

Iyi ndirimbo ushobora kuba uyiririmba buri munsi ukibaza ko uyumva neza! Ariko naje gusanga narajyaga nyiririmba ariko ntayumva neza. Ndi muri safe house i kigali iyi ndirimbo yambereye ibiryo byiza. Maze nyisobanukirwa kurusha mbere.

Nari mfite umupira w’imbeho najyaga nisegura; niwo nari narafashe nka ryabuye rya Yakobo! Uko nawiseguraga numva mbaye njyenyine ninako ubwiza bw’Imana bwahitaga bymba hafi maze bukanyereka uko ejo hazaba hameze.

Niby’igiciro gusaba Imana kugushoboza kuyegera mu bihe by’amakuba. Kuko irakwegera pe! Ntigusiga wenyine. Iraguhumuriza! Ikagukomeza!

No: 35. Umpe kukwegera, Mana yanjye !

1 Umpe kukwegera, —Mana yanjye !
Naho twafatanya—Umusaraba,
Nagumya kwishima, —Nkajya ngusenga nti:
Umpe kukwegera, —Mana yanjye !

2 Umpe kukwegera, —Mana yanjye !
Jy’ undeger’ iteka, —Ngumye nkwizere.
Ntewe na Satani, —Ujy’ undwanirira.
Umpe kukwegera, —Mana yanjye !

3 Naho natungurwa—N’ umwijima,
Nkisegur’ ibuye, —Mbaye jyenyine,
Nzabe nka Yakob, —Ndot’ ibyo mw ijuru,
Nkomeze nkwegere, —Mana yanjye !

4 Wakinguy’ ijuru, —Mana yanjye:
Urwego ruriho—Rutugezayo.
Mugenzi, komera !—Jy’ usab’ itek’ uti:
Tujye tugumana, —Mana yanjye !

Violette Uwamahoro