URUBANZA RWA PADIRI MUNYESHYAKA WENCESLAS NDUZIHO IKI ?

Nyuma yo kumva ko Padiri Munyeshyaka nta bimenyetso bihagije byatuma akurikiranwa n inkiko,nifuje kugira icyo mvuga kubyo nzi.Ndi umuturage wavukiye akanakurira mu mujyi wa Kigali rwagati akaniga amashuli kuri Sainte Famille aho padiri uyu yabaga. Nzi padiri kuva akiri faratiri ndetse ahabwa ubupadiri nari umuhereza muri iyo misa twari twaberewe cyane muzi ukuntu iyo hari abasenyeri bose bo mu Rwanda hari abapadiri utabara maze natwe abana b abahereza tukambara tugafata bougies tukabagenda imbere…ni ibintu umwana wabikoze atakwibagirwa.

Nyuma y’ aho rero Munyeshyaka yamaze guhabwa ubupadiri maze musenyeri Nsengiyumva Vincent muri discours yavuze yatangaje ko Munyeshyaka na Padiri Celestin bahawe paruwasi ya Sainte Famille.Munyeshyaka rero yaje gushingwa urubyiruko agakunda no gusoma misa ya kabiri maze ahinduka anitwa padiri w abajeune.Ndetse n abakobwa bamubonagamo umusore mwiza ufite igikundiro.

Muntambara rero impunzi z abatutsi cyane cyane zazaga guhungira muri Saint Paul na Sainte Famille.Ndetse hari n abatutsi benshi bagiye bahahungishirizwa n abahutu bo mu mugi wa Kigali.Abandi batutsi benshi bagiye bahahungishirizwa n’abasilikare ba FAR ndetse n’aba GD cyangwa jandarume.Munyeshyaka yafatanyaga na padiri Celestin kwakira no kwita kuri aba bantu bose.Interahamwe zagerageje kenshi kujya gutwara abatutsi ngo zibice ariko aba bapadiri bagakora ibishoboka zikagenda ntawe zitwaye.Ba padiri bakoreshaga uburyo bunyuranye kugirango barinde abatutsi izo. Nterahamwe : amagambo meza,ibyo kurya cg ibinyobwa doreko hepfo aho habaga Economa General yacuruzaga ibintu byinshi…
Mu kwezi kwa gatandatu nko ku matariki 15 nibwo igitero simusiga cyaje gitwara abatutsi benshi kibajyana kubicira mu Kiyovu.Ibi byaje bikurikira igitero inkotanyi zari zaraye zigabye mu ijoro zitwara abatutsi aho muri Saint Paul.

Intambara irangiye rero umuryango Ibuka wo muri Segiteri Rugenge wafungishije abantu benshi cyane ubarega bose icyo gitero ukanongera ho ko umuntu yishe abantu mu kigo bitaga Sela no kuri Sainte Famille.Nta muntu wafunzwe utuye muri Rugenge utararezwe ibyo bintu.

Haje rero kuba imanza mu rukiko rwa Kigali maze muri 2002, 2003-2004 abafunzwe bari batuye muri Rugenge baciwemo ibikundi bibiri baraburanishwa.Abasigaye baje kujya muri Gacaca.Ibyo bikundi byombi byarimo abantu nka 35 buri kimwe.abantu barenga 70 rero baraburanye.Abashinja bari benshi cyane bahawe umwanya mu rukiko aho kuri gereza ya 1930 ku muhima barashinja rwose…iby ukuri n iby ibinyoma nyine.Abakatirwa barakatirwa abarekurwa bararekurwa.

Igitangaje ariko ari nacyo gitumye nandika iyi nyandiko ni uko muri izo manza zose z ibyabereye Sainte Famille na Saint Paul nta muntu numwe yaba ufunzwe cg ushinja cg ushinjura wigeze agira icyo ashinja Padiri Munyeshyaka.
Ibyo bamurega ni ibintu bagiye barega buri muntu wari utuye muri Rugenge.Imfu z abahungiye aho Saint Paul na Sainte Famille,urupfu rw umunyamakuru Kameya André…nyamara dufashe urugero kuri Kameya André urupfu rwe rwaburanywe inshuro utabasha kubara kandi nyamara hari umugabo bita Rutaganira yarasobanuye ibyurupfu rwa Kameya akabyirega.Ariko Ibuka yanze ubwirege bwe kuko isanga biyibuza gukoresha urwo rupfu mugufungisha abo bashaka kwikiza bose nkuko bakoresha ibyo birego bya St paut na Ste famille nk intwaro ya kirimbuzi muri Rugenge.

Umusomyi wa Rugali
Rutungura Mariro