URETSE IMANA YAKWIHEMBERA, JYE SINABONA ICYO NGANYA IYI NDIRIMBO YAWE NYAKUBAHWA BYUMVUHORE  “NTIDUHUZE”

Ni byinshi cyane unyuraho ugatekereza
Kenshi ugasanga bishusha n’AMAYOBERA
Washaka kubishyira i bwonko bikanangira
Ukabihatamo byanga NTIDUHUZE

Hari ubwo waba nyirasenge w’UWAHEKUWE
Cyangwa ukaba uri nyinawabo w’UWAMWICIYE
Hari ubwo ujyana umuturanyi mu RUKIKO
hakaba ubwo nawe bazinduka BAKUJYANA
Ni byinshi cyane unyuraho ugatekereza
Kenshi ugasanga bishusha n’amayobera
Washaka kubishyira i bwonko,bikanangira
Ukabihatamo byanga NTIDUHUZE

Iyo utari ku BUTEGETSI utegura IMYIGARAGAMBYO
Wagera ku BUTEGETSI ugafunga ABIGARAGAMBYA
Hari ubwo impamvu zikubaho ukaba mu bigaragambya
Hakaba n’izindi zizatuma wanga abayikora bose
Ni byinshi cyane unyuraho ugatekereza
Kenshi ugasanga bishusha n’amayobera
Washaka kubishyira i bwonko,bikanangira
Ukabihatamo byanga NTIDUHUZE

IKIPE yawe iratsinda,UGAKOBA abandi
IKIPE yanyu yatsindwa UKAMWARAGURIKA
Hari ubwo wibaza ikintu kimuriza ntawumukubise
Sigaho ntiwamenya impamvu BITERWA n’aho UBIREBERA
Ni byinshi cyane unyuraho ugatekereza
Kenshi ugasanga bishusha n’amayobera
Washaka kubishyira i bwonko,bikanangira
Ukabihatamo byanga NTIDUHUZE

Hari abavura rubanda bakabasubizamo umwuka
Hari abarinda AMAGEREZA ngo batagira akaLiBERTE
Hari abarara bakanuye bashaka icyakiza umuntu
Hakaba abaneka bashaka uwo baha RETA ngo IMWICE
Ni byinshi cyane unyuraho ugatekereza
Kenshi ugasanga bishusha n’amayobera
Washaka kubishyira i bwonko,bikanangira
Ukabihatamo byanga NTIDUHUZE

Uca IMANZA none, none
Ejo ukazaba uzicibwa nawe
wimana AMASHURI none, none
Ejo bakayakwima nawe
Wifuza sinya yabo,abo basitari
Ejo waba sitari,ugashaka abaku..
Wivuza indwara none,none
Ejo ukavura abarwayi nawe
Wiga kwandika inyuguti none,none
Ejo ukaba uyiyobora KAMINUZA

Dore baramwishe GANDHI kera
Kandi Ubuhinde burigenga none
Martin Luther King baramwivuganye
None nawe reba, nawe umbwire
Baramufunga MANDELA baramuhashya
Asohokamo yemye kandi ababarira
Dore wica Piyeri none, none
Ejo umwana wakunze akicwa n’agahinda
LUMUMBA baramwishe kera
None barapfuye ba Wa Za Banga
Dore baramwishe KAYIBANDA
None barapfuye ba CAMARADES

KANDA HANO WUMVE IYO NDIRIMBO YOSE

Yashyizwe mu nyandiko na Karasira Amabilis