Umuryango mpuzamahanga uharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru uti “u Rwanda ni kimwe mu bihugu bikomeye muguhutaza ibinyamakuru n’abanyamakuru”

VOA:Rwanda: RSF yatangaje ko ifite impugenge ku bushake bw’u Rwanda bwo kuyobora OIF

Umuryango mpuzamahanga uharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru RSF (Reporters sans Frontiers) watangaje ko ufite impugenge ku bushake bw’u Rwanda bwo kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa OIF. RSF yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bikomeye muguhutaza ibinyamakuru n’abanyamakuru. U Rwanda rukaba ruza ku mwanya wa gatandatu mu guhutaza itangazamakuru mu bihugu 58 bigize umuryango w’ubumwe bw’Afurika.

Ikihishe inyuma y’irishishikara rya Kagame turiteze amaso twese. Hari ikibyihishe inyuma bikaba biri mu bituma Paul Kagame ajya guhunahuna mu Bufaransa bushyigikiye Louise Mushikiwabo mu guhatanira uyu mwanya wo kuyobora OIF.