Umugabo Ntezimana yishe umugore we urw’agashinyaguro

Rwamagana: yishe umugore we amukatamo ibice arabijugunya
Nyuma icyumweru Beatrice Muhawenimana aburiwe irengero, kuri uyu wa gatandatu nibwo bimwe mu bice bicye by’umubiri w’umubyeyi w’abana batandatu byashyinguwe i Karenge. Umugabo we yatawe muri yombi. Ntezimana yafashwe atangaza uko yishe umugore we.

Aha mu mudugudu wa Nyagatovu Akagari ka Kabasore murenge wa Karenge Jean Damascene Ntezimana yatanze amakuru ko yishe umugore we kuwa gatandatu tariki 21 Mata hashize iminsi ibiri umubiri we awukatamo ibice ashyira mu mufuka ajya kujugunya mu rufunzo maze avuga ko umugore we yabuze.

Abo mu muryango wa Beatrice batangiye kumurangisha nk’uko bamwe mu bazi uyu muryango babibwiye Umuseke, ariko baraheba.

Nyuma baje gukeka umugabo we maze kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Mata arafatwa arangije asobanura uko byagenze anerekana umubiri w’umugore we yishe urubozo atemagute.

Ntezimana yasobanuye ko nyuma yo kwica umugore we yamuhishe mu nzu amajoro abiri. Yavuze ko mu ijoro ryo kuwa mbere tariki 23 Mata umubiri yamukasemo ibice abishyira mu igunira ajya kubijugunya mu rufunzo rw’ikiyaga cya Mugesera kiri hafi aho muri uyu murenge. Ndetse ajya kubyerekana.

Ibice bisigaye by’uyu mubiri wa Beatrice byashyinguwe kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Mata. Uyu mugabo n’umugore bari bafitanye abana batandatu. Ntezimana yavuze ko yamwishe kubera amakimbiranye bari bafitanye ariko ubuyobozi butayazi.

UMUSEKE