Ukuri Nyakuri: Ibimata byateye i Nyabimata ho muri Nyaruguru ni Inkotanyi.

Ubusanzwe ikimata ni ubwoko bw’inzoka yubikira igacakira umuntu ikamwonka amaraso mpaka apfuye kiretse iyo habonetse ukimwomoraho kandi kikajyana ninyama yaho cyarumye. Muri urwo rwego imikorere ya FPR inkotanyi agatsiko ka Kagame nibura ntaho gataniye n’ibimata.

Noneho reka tugaruke I Nyabimata ahabereye ubwicanyi muri iyi minsi.Kubatazi ishyamba rya Nyungwe Nyaruguru ihana imbibi niryo shyamba.Igihe cy’intambara y’abacunguzi baje kwitwa abacengezi Fpr inkotanyi yarahakubitiwe cyane kugirango abacunguzi bavemo hakoreshejwe killing ground strategy.Babujije abaturage bose kugera mu ishyamba ku mpamvu iyo ariyo yose bituma abacunguzi babura ibiryo namakuru yabafashaga baza kwivanamo hashize nkamezi 2 banyuze mu Kibira.

Guhera icyo gihe Fpr yahashinze ibirindiro bikomeye yitwaje ko ari Parki ntawe ugomba kuyivogera uretse kunyura aho yeretswe no kureba ibyo bashaka ko abona gusa.Nyamara burya ngo nuwendeye nyina mu nyenga byaje kumenyekana.Aho Kagame ashwaniye nuburundi xazanye artillerie lourde ikomeye cyane ayidhyira ku misozi ya Murwa na Nyamuzi iri hejuru ya Bweyeye kuburyo uyiriho aba abona Komine Mabayi mu Burundi hasi ye ashobora no kurasa Bujumbura nta nkomyi.

Guhera icyo gihe ako gace ka Nyungwe kagiye under high security kuburyo hariya Nyabimata hari muri 3eme ceinture de securite uvuye aho izo ntwari zikambitse.Biriya bikorwa byabaye ababikoze ntabandi uretse inkotanyi ubwazo.Abibwira ko yaba ari imitwe irwanya Kagame yabikoze ni ibyifuzo gusa nanjye bibaye aribyo byanshimisha ariko nyamara sibyo rwose ntihagire abishuka ngo batabawe.

Tugize amahirwe wenda abari bacunze biriya bitwaro akaba aribo bagumutse bakiyemeza kubikoresha barwanya Kagame byo byaba ari mahire kuko ubwo aho bihunitse haba habohowe noneho twese tukaboneraho.Naho kwibwira ko wakwigarurira Nyabimata biriya bibunda bikuri inyuma ntibishoboka.Ariko urebye ubwoba bwatashye i Kgli wasanga wenda hari inkotanyi zigumuye kuri Kagame akaba yabuza ayo acira nayo amira abashinzwe gutekinika nabo bakaba bumiwe.

yanditswe na Theobald Gakwaya