Kurikira……
Uyu muntu wari uhari yicwa yadutangarije ko we noneho ubu yiboneye kandi yemeye ko u Rwanda rufite ibibazo bikomeye yagize ati:” Imam Mugemangango Muhamed bamuzanye mu masaha ya saa mbiri n’igice za ninjoro, bava mu muhanda uva i Kanombe werekeza i Remera bari mu modoka ebyiri.
Bageze ahitwa mu ruturusu barahagarara, uwo mwanya umupolisi umwe yahise ajya gufungira umuhanda hepfo abandi 2 bajya haruguru. Ni uko Imam Mugemangango Muhamed baba bamukuye mu modoka bamwicaza muri kaburimbo baramubwira ngo niyicuze. Na we arababwira ngo nibamubabarire ntibamwice arababwira byose.
Baramushubije ngo navuge ibyo yakoze, arababwira ngo yarateshutse agambanira igihugu ariko nibamubabarire ntibamwice ntazasubira. Ubwo muri uwo mwanya hahita haza umukuru w’umudugudu w’aho bari. Abapolisi baramubwira ngo nahite agenda, na we aragenda. Umupolisi ufite inyenyeri abaza Imam Mugemangango Muhamed ngo urabona bimeze gute? Imam aramusubiza ngo mbabarira. Uwo muporisi ahita abwira mugenzi we ngo “fanya haraka”.
Ni uko uwo mupolisi uhawe itegeko ahita arasa Imam Mugemangango Muhamed isasu mu mutwe. Ubwo hahita haza imodoka y’ambulance ya gisirikare baterura umurambo barawutwara. Hasigaye abaporisi bane n’imodoka. Ubwo hahise haza imodoka y’umurenge wa Remera ishinzwe irondo ngo yari ihamagawe n’umukuru w’umudugudu. Bahageze hakiri amaraso mu muhanda babaza ba bapolisi ngo n’iki cyabaye? Umupolisi umwe arababwira ngo mwe muri bande? Baramubwira ngo twe turi abasirikare ba reserve force tukaba dukorera muri uyu murenge. Umupolisi arababwira ngo ahaaaaaa,ni akabazo simple kari kabaye ariko twagakemuye muzakamenyeshwa”.
— in Kigali, Rwanda.