Ubutwari bwaba banyarwanda ntibukwiye kwibagirana— Iyi foto isobanuye byinshi kurusha amagambo igihumbi

NTITWIBAGIRWE IZO NTWARI Z’URWANDA DIANE NA ADELINE RWIGARA ZIHARANIRA KUBOHORA U RWANDA. Ntidutererane izi ntwari z’abategarugoro babiri Kagame yacecekesheje – Tubazirikane, tubashyigikire, kandi mureke ntiduhweme kuvuga ibyabo twamagana ingoma y’umwicanyi Kagame n’igitugu ke.

Amashusho yabo ntiyibagirane

Mu cyongereza baravuga ngo “a picture is worth a thousand words”– bivuga ngo ifoto ivuga byinshi, umuntu ashobora gutanga igitekerezo cye abinyujije mu ifoto gusa. Ikindi ifoto ishobora gusobanura igitekerezo cy’umuntu ku rusha uko yakoresha amagambo.

Reba amafoto yabo bategarugori babiri Diane Shima Rwigara na Adeline Rwigara bakikijwe n’abapolisi ba Kagame. Reba ubutwari buri ku maso ya Diane Rwigara. Reba Adeline kuri iyi photo akikijwe n’abapolisi ba Kagame na Bibiliya ye nta bwoba bu muri ku maso kuko ukwemera, Bibiliya n’Imana Biramurinda. Abagabo ba Kagame barasa n’abacanganikiwe, ntibiyumvisha impamvu bafashe aba bere b’abategarugori babiri.

Umuriro Kagame yabohereje kwota muri gereza mureke dufatanye na Adeline Rwigara dusenge ukuri kujye ahagaragara maze abe ariwe ujya kuwota mu kigwi cyabo kuko ariwe ufite ibyo abazwa. Abanyarwanda amaze kwica batagira uko bangana, abo yohereje kwota umuriro wo muri gereza ntitwababara ngo tubarangize n’aho abo yohereje kwikorera amakarito uwa babara bwakwira bugacya.

Izi ntwari z’abanyarwanda ntizibagirane – Umusaruro w’ibyo batangije uri hafi. Dukomeze twizere kandi tubatera ingabo mu bitugu.

Yanditswe na David Himbara