Uburundi mu kuvutsa umwana w’umukobwa watwayeinda y’indaro uburenganizra bwe bwo kwiga ibyo ashaka!!! Biteye isoni n’agahinda!!!

VOA:Burundi: Abanyeshuri batwaye inda z’indaro bazajya biga imyuga ngo ni akarusho bagiriwe

Edouard Juma uvugira ubushikiranganji bw’indero n’imyuga mu Burundi yemeje y’uko ikemezo giherutse gufatwa ko “nta munyeshuri watwaye inda y’indaro ari mu mashuri shingiro n’uwayimutwaje ngo bazajya bahita bajya mu mashuri y’imyuga atari igihano. Yemeje ko ari akarusho ko ababibona nk’igihano ari abatazi akamaro k’amashuri y’imyuga. Ko umenga abarundi bagarutse muri bya bihe bya kera aho umwana w’umukobwa wabaga yatwaye inda y’indaro yarohwaga mu ruzi. Ibi n’ukuvutsa uburenganzira ikiremwa muntu.

Ubwo se niba babaciriye mu mashuri y’imyuga ubwo ibyo ntabwo ari ukubavutsa uburenganzira bwabo bwo kwihitiramo icyo bashaka kwiga? Kabone n’iyo imyuga yaba ari ingirakamaro ariko bafite uburenganzira bwo kwihitiramo. Hano twavuga ko bavukije uburenganzira ikiremwa muntu. Yemwe bigeme b’u Burundi muhagaruke muharanire uburenganzira bwanyu. Ntekereza ko muri iki kinyejana turimo ntaho bakivutsa uburenganzira bwo kwiga umwana w’umukobwa ngo n’uko yatwaye inda y’indaro.

Umurundi umwe ati “amashuri y’imyuga agiye kuba ikuburiro”