Ubugome bwa FPR Inkotanyi ikorera abaturage ibicisha inzara tugomba kubushyira ku ka rubanda

Eric Bagiruwubusa ati: “Amategeko ni ayo kubahwa rwose! Kirehe-Nasho batitaye ku mubare w’abo bagaburira kubera ubukene batemesheje imyaka ku itegeko! Imyaka yaburaga amezi 2 ngo yere! Bayitemesheje ngo bahinze aho kororera! Birangiye bashoyemo amatungo!

Mwizerwa Sylver ati: “Ngaho mbwira nawe,intore ziririmba ngo zikunda igihugu,wakorere aba abenegihugu ukabeshya ko ubakunda? Ibi byose ni Politike mbi ya FPR

Kirehe: Abahinzi bo mu murenge wa Nasho batemewe hegitari 30 z’amasaka yendaga kwera bahabwa imbuto y’ubwatsi ngo kuko bahinze ahagenewe inzuri. Basabye imbabazi ngo babahe amezi byibuze 2 yere bayasarure biba iby’ubusa ahubwo barababwira ngo babutere neza bazahe n’abandi borozi …”