Ubu bwoba buraterwa n’iki? -> Gen Nkubito yibukije ab’i Gicumbi ko kurinda umutekano w’igihugu bitareba ingabo gusa

Mu biganiro byahuje ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi n’abaturage bo mu mirenge y’aka karere ituriye umupaka, Brig Gen Eugene Nkubito yasabye aba baturage ko nta ukwiye kunyura mu nzira zitemewe n’amategeko ajya hanze y’igihugu cyangwa ngo babone ababikora binjira mu gihugu ngo bicecekere kuko bishobora kuba intandaro yo guhungabanya umutekano.

Brig Gen Nkubito yibukije ab'i Gicumbi ko kurinda umutekano w'igihugu bireba buri munyarwanda

Brig Gen Nkubito yibukije ab’i Gicumbi ko kurinda umutekano w’igihugu bireba buri munyarwanda

Aba baturage bo mu mirenge ya Cyumba, Rubaya, Manyagiro na Kaniga bibukijwe uburenganzira bafite mu gukoresha inzira z’urujya n’uruza hagati y’u Rwanda na Uganda.

Umuyobozi w’Ingabo mu ntara y’amajyaruguru, Brig Gen Eugene Nkubito yasabye aba baturage kwitandukanya n’ibikorwa byose bishobora kubangamira umutekano w’igihugu, asaba abakeneye gukora ubucuruzi, kubikora bubahirije amategeko.

Ati “Kuki mwebwe muturiye umupaka muca mu nzira zitemewe cyangwa mugatuma hari abanyura aho mutuye bava ku mupaka mukicecekera?”

Yabibukije ko buri munyarwanda afite inshingano zo kurinda ubusugire n’umutekano by’igihugu.

Ati “Ntabwo Ingabo z’u Rwanda ari zo zigomba kuza kwicara ku mupaka,  buri wese afite inshingano zo kurinda umutekano,  mureke dufatanye, mukore amarondo dukumire ibikorwa byangiza iterambere ry’igihugu.”

Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 24 u Rwanda rumaze rwibohoje wabereye mu karere ka Muhanga, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye inzego bwite za Leta guha abaturage serivisi bakenera kugira ngo bace ukubiri no kujya kuzishaka mu bihugu bihana ibibi n’u Rwanda rimwe na rimwe bakahurira n’ibibazo.

Brig Gen Nkubito yibukije aba baturage b’i Gicumbi ko Leta y’u Rwanda ibifuriza ikiza kandi ko bigaragarira muri gahunda zitandukanye igenda ibagezaho nk’ubwisungane mu kwivuza, Girinka n’ubudehe.

Yababwiye ko batagomba kwemerera abana babo ko bajya muri Uganda batanyuze mu nzira zemewe kuko bishobora kubaviramo guhohoterwa ntihagire ubakurikirana.

Ati “Twese ko dukeneye umutekano, kuki hari abantu batumva? bwa mbere Umutekano w’abantu uhungabanywa n’abantu bagenzi babo,  cyangwa hakabaho umutekano uhungabanywa n’ubukene,  mu gihugu cyacu kuva twakwibohora habaho ubufasha ku batishoboye, bakivuza  ku buntu, gahunda ya girinka, ubudehe n’ibindi babafasha kwiteza imbere.”

Umuyobozi wa Police mu ntara y’amajyaruguru, ACP Eric Mutsinzi wagarutse ku biyobyabwenge byinjizwa biturutse muri Uganda, yagarutse ku bugizi bwa nabi bwakorewe umuyobozi w’umudugudu uherutse kwicwa azizwa kurwanya ibi bikorwa.

Ati “Kuki umuyobozi uhagarariye aho muturiye ababuza kunyuza Ibiyobyabwenge byangiza igihugu mugatekereza kumugirira nabi kandi ari mwe arebera imibereho yanyu?”

Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko ubukangurambaga bukomeje mu gukumira ibyaha bikorerwa ku mupaka.

Yasabye buri muturage kumva ko kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobwenge bimureba kuko ababikoresha ari bo bateza amakimbirane n’ubukene mu miryango yabo.

Abaturage bahawe impanuro bagaragaraga nk’abacengewe na zo dore ko umwe mu bakoreshaga umupaka mu buryo butemewe yatanze ubuhamya ko yakubitiwe muri Uganda n’insoresore,  kandi akabura uko abarega kuko yari yagiyeyo mu buryo butemewe n’amategeko.

Yatanze ubuhamya bw'uko yakubitiwe muri Uganda

Yatanze ubuhamya bw’uko yakubitiwe muri Uganda

ACP Eric Mutsinzi yababwiye ko ibikorwa by'iyinjizwa ry'ibiyobyabwenge ubu byahagurukiwe

ACP Eric Mutsinzi yababwiye ko ibikorwa by’iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge ubu byahagurukiwe

Guverineri Gatabazi ngo abaturage bahaguruke barwanye biriya bikorwa

Guverineri Gatabazi ngo abaturage bahaguruke barwanye biriya bikorwa

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI