u Rwanda rwakuye mu mashyamba abasigaje inyuma n’amateka, ariko ubu ngo benshi muri bo babayeho mu buzima bubi bwo gusabiriza”.

VOA:Rwanda: Imibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka mu Karere ka Rusizi

Leta y’u Rwanda ihora ivuga ko yita kubasigajwe inyuma n’amateka. Mu nkuru yasohotse mu gihe ku taliki ya 3 Gicurasi 2016 “u Rwanda rwamaganye abarushinja guheza bikomeye ‘Abasigajwe inyuma n’amateka’”. Iyo nkuru yatangiraga ivuga:

“Mu gihe hari gukorwa isuzuma ku buryo u Rwanda rwubahiriza amasezerano mpuzamahanga agamije kurwanya ivangura iryo ariryo ryose, Impuguke y’Umuryango w’Abibumbye yagaragaje ko u Rwanda rwakuye mu mashyamba abasigajwe inyuma n’amateka, ariko ubu ngo benshi muri bo babayeho mu buzima bubi bwo gusabiriza”.

Abo basangwa butaka bo mu Ntara ya Rusizi ngo babubakiye amazu angana urwara none ubu agiye kubahirimaho. Babubakiye amazu badafite icyo bayariramo. Abasigajwe inyuma n’amateka baratakambira leta ngo byibura ibahe imirima bahinge barebe ko bahashya ibibazo by’inzara bafite kuko umwuga wabo wo ku bumba ntacyo ubinjiririza. Leta yabasubije ngo iby’imirima babyibagirwe ahubwo ngo bazareba uburyo babafasha guteza imbere uwo mwuga wabo wo kubumba kugirango uzajye ubinjiriza. Njye hano nkibaza kuki Leta y’u rwanda itakora ibyo byombi ngo ibahe iyo mirima kandi iteze imbere umwuga wabo? igihe uwo mwuga utagize icyo winjiza byibura bavuge bati turajya mu murima tubone amaramuko.