Tag Archives: rwanda

KERA HABAYEHO: NZARAMBA iranuma muri Kibungo mu gihe ariho havaga ibitoki abanya Kigali baryaga

Ubundi umuhinzi yagobye kugurisha ibyo yejeje aho ashaka nuwo ashaka ariko Leta ya Kagame ibyo irimo gukorera abaturage bahinga ibirayi ntaho byabaye. Nawe irebere iyi KERA HABAYEHO aho abahingaga ibitoki mu cyari Kibungo bazanaga ibitoki i Kigali bakabigurisha uko bashatse.

Niko se Banyarwanda ibi bintu ni bibatera isoni ni kimwaro?????!!!!

Mwibaze mugihe mukiririmba za byose ni byiza mu Rwanda rwuzuye opportunities, amashuri, akazi, amahoro, internet ngo nziza cyane igihugu gitera imbere buri kanya, cyubahiriza uburenganzirabwamuntu, gifite inkiko zikora neza. nuko abanyekongo benewanyu babaturanyi bati “twe duhisemo gusubira muri congo yaka

ITANGAZO N°001/PS.IMB/NB/2018: “HASHYIZWEHO KANDI HATANGAJWE UMUNSI W’IMFUNGWA ZA POLITIKI N’IZ’IBITEKEREZO MU RWANDA”

Bimaze kugaragara ko u Rwanda rumaze kuba gereza yagutse icumbikiye imfungwa za politiki n’iz’ibitekerezo; Bishingiye ko Abanyarwanda n’Abanyamahanga bagomba kuzirikana izi mfungwa zose; Hagarutswe kandi ku bitekerezo byatanzwe n’Abagize Komite Nyobozi y’Ishyaka PS Imberakuri,iby’Abanyarwanda ndetse n’iby’Abanyamahanga; Prezida Fondateri w’Ishyaka PS

Abanyekongo bo mu nkambi ya Kiziba bambitse Kagame na leta ye UBUSA! Ya Rwanda barata si PARADIZO ahubwo ni nko mu muriro utazima!

Abakongomani bahungiye UBWAYI mu Rwanda banze kwicirwa muri GEREZA RWANDA bagataha iwabo bakicwa n’amasasu aho kwicwa naya nzara NZARAMBA igihe kuzamara abanyarwanda. Reka turebe ko iyi leta ya Kagame izubahiriza ikifuzo cyizi mpunzi maze bakazireka zigataha iwabo bityo bibahe isomo

Hafi abasirikari 120 baba baraguye muri ya mirwano hagati ya RDF na FARDC yabereye hafi ya za Sabyimo

Amakuru ageze kuri Rugali avuye ahantu hizewe mu Rwanda nuko imirwano hagati y’ingabo za Congo n’u Rwanda iherutse kubera hafi y’ikirunga cya Sabyinyo yahitanye abasirikari benshi ku mpande zombi ariko tukaba twamenye ko ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda (RDF) batakaje

BREAKING NEWS: Mu nkambi ya Kiziba impunzi z’abakongomani zakamejeje

Amakuru agera kuri Rugali nuko impunzi z’abakongomani ziba mu nkambi ya Kiziba ziyemeje gutaha zikicwa n’amasasu aho kwicwa n’inzara. Leta ya Kagame ikaba irimo gushaka gukoresha ingufu izibuza gutaha kuburyo haba hari impunzi zakomeretse. Turi buze kubagezaho birambuye uko byifashe.

Eric Bagiruwubusa kw’Ijwi ry’Amerika ku kibazo cy’amasambu muri Nyaruguru

Abaturage bo muri Nyaruguru mu Ntara y’amajyepfo bati ubutegetsi bwa Kagame bwaratugurishije. Nimwumve namwe aho batakamba ku Ijwi ry’Amerika. Murabyiyumvira ku munota wa 12:50 kugera ku munota wa 16:00. Aho umusaza rukukuri yatwawe n’abapolisi bagera ku munani bamushyize mu mapingu

Umuyobozi mukuru wa Lycée Notre Dame de Citeaux yavuze byinshi kubijyanye n’ubutinganyi ndetse nogutwara amada byabaye nko kurya umugati!

Mu bigo by’amashuri yisumbuye by’umwihariko ibyigamo abanyeshuri b’igitsina kimwe havugwa abaryamana bahuje igitsina, ibyo bamwe bita “gufirana” gusa ni igikorwa kiba mu bwiru buhambaye ku buryo bigoye kubitahura. Abaryamana bahuje ibitsina usanga baziranye hagati yabo ndetse hari n’aberura bakabyemera ku

JAMBO ASBL irabatumiye mu kiganiro mbwirwaruhame ku CYUMWERU tariki ya 25/02/18 saa munani (14h) kuri salle MIRO (Rue de merode 449, 1190 Forest)

JAMBO ASBL inejejwe no kubatumira mu kiganiro mbwirwaruhame kigamije gutanga amakuru ahagije ku mushinga w’itegeko “rihana guhakana cg gupfobya genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda”. Ikiganiro mbwirwaruhame kizaba ku CYUMWERU tariki ya 25 gashyantare saa munani (14h) kuri salle MIRO (Rue

Afrika yunze ubumwe (African Union) iragijwe Kagame: Impungenge za sosiyete civile Nyarwanda (2018)

Societe civile nyarwanda yandikiye abayobozi b’ibihugu by’afurika bigize umuryango w’ubumwe bw’Afurika ibagezaho impungenge bafite kuba Perezida Paul Kagame agiye kuyobora uriya muryango muri manda ya 2018. Impungenge zihari n’uko iyo urebye inshingano uwo muryango ufite n’imyitwarire ya Perezida Paul Kagame