Tag Archives: kaminuza

Dr Charle Murigande yemeje ko Kaminuza y’ u Rwanda igeze aharindimuka burundu. 

Dr.Charles Murigande yavuze ko banyeshuri barangije muri Kaminuza y’u Rwanda bagaragara ko batize neza cyangwa bagaragaza ko badafite ubumenyi buhagije. Yongeyeho avuga ko muri bimwe bitera  icyo kibazo ari bourse (amafaranga) abanyeshuri  bahabwa na leta buri kwezi  yo kubasha kubatunga ari make. Avuga ko ibihumbi makumyari na bitanu bihabwa abanyeshuri bava mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe. Ni ukuvuga ibyiciro by’abantu bakennye cyane ku buryo imiryango yabo idashobora kubona n’ijana ryo kubongereraho, batungwa na bya bihumbi makumyabiri na bitanu. Yakomeje avuga ko muri restora za Kaminuza abo banyeshuri babaho ubusa busa, saa sita babagaburira kawunga n’udushyimbo turimo amamininwa n’ijoro bakabagaburira umuceri n;utwo dushyimbo turimo amamininwa agatungwa n’ibyo ku bihumbi cumi n’icyenda agasigarana ibihumbi bitandatu. Kugirango umuntu abone aho acumbika ku bihumbi btsndatu ntibishoboka. Abanyeshuri bishyira hamwe ari nka batandatu bagafata akumba kamwe bakakabamo bagerekeranye. Yanzuye avuga ko mubyukuri nta muntu wiga ashonje yarangiza karara adasinziriye ngo nurangiza umushakeho umusaruro ugaragara. Yongera avuga ko leta izi icyo kibazo ngo izagishakira umuti. Hano umuntu yakwibaza iki kibazo kimaze igihe kingana gite? Nonese kimenyekanye ubu? Kuki Dr. Murigande akoresha inzagihe, yavuze ngo guverinoma izagishakira umuti, bivuga ngo ntanubwo bari batangira kukigaho. Igisubizo ko ari ukongera iyo bourse abo banyeshuri bahabwa ikigoranye kirimo n’ikihe? Ariko se nibayongera bazabona ayo bashyira mu mifuka yabo?  Ko mu minsi ishize hafunzwe kaminuza zigenga zigera kuri eshanu ngo baziziza kuba zitanga uburezi bufite ireme riri hasi, Kaminuza y’u Rwanda yo yasigaye ite? 

Kaminuza y’u Rwanda yafunze burundu amashami yayo 4 yabarizwaga mu Ntara

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwatangaje amavugururwa yakozwe hagamijwe impinduka aho zimwe muri Koleji z’iyi Kaminuza zahujwe ndetse izindi zigafungwa burundu, kuri ubu amashami 4 arimo irya Byumba, Kabgayi, Kibungo na Nyamishaha yose yigishaga ibijyanye n’ubuvuzi yafunzwe burundu ndetse abanyeshuli

Ibyo mu Rwanda n’ ISUPU –> UR ishobora kuba yarishe amategeko ihindura amazina ya za koleji

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’ u Rwanda buherutse gutangariza abanyeshuri bayo ko amazina ya za koleji bigamo n’aho zikorera byahindutse. Ubuyobozi buvuga ko izo mpinduka ndetse n’izindi zinyuranye yakoze zigamije kuzamura ireme ry’uburezi kugira ngo ibyo abanyeshuri biga bihuzwe n’icyerekezo cya

Rwanda: Ese iyo ufunze za Kaminuza wemereye gukora nukuvuga ko na za dipolomi z’abaharangije ziba imfabusa?

Kaminuza ebyiri ni zo zigiye guhagarikwa burundu gukorera mu Rwanda. Inama Nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza (HEC) yatangaje ko nyuma ya kaminuza n’amashuri makuru ziherutse gufungirwa amshami by’agateganyo hari kaminuza ebyiri zizafungwa burundu mu kwezi gutaha kubera kutuzuza ibyo zasabwe

Ibyo twavuze bibaye impamo! Abadepite nabo bemeje ko inzara NZARAMBA yageze no muri Kaminuza

Abadepite bagaragaje ko muri Kaminuza hari inzara, basaba leta kongera buruse. Abadepite basabye Minisiteri y’Uburezi ko hasuzumwa uburyo hazamurwa umubare w’amafaranga ahabwa abanyeshuri biga mu mashuri makuru na Kaminuza bya leta, nyuma y’igihe kirekire bahabwa 25 000 Frw ariko akaba

Rwanda: Dore bumwe mu buzima busharira abanyeshuri bo muri Kaminuza babamo

Abanyeshuri biga muri Kaminuza zo mu Rwanda bakomeje kumvikana bavuga ubuzima bubi babayemo akenshi bushingiye ku buke bw’amafaranga bahabwa ya buruse, aho usanga umunyeshuri utabashije kuba yagira ahandi akura ayo kongera ngo abone uko yabaho, biba bimugoye cyane. Ikiro kimwe