Sobanukirwa IMPAMVU urubanza rwa Adeline, Anne na Diane Rwigara Kagame yarushyizemo ingufu kurusha urwa Gen Rusagara na Col. Byabagamba

Luther Kabeja arabaza ‘impamvu urubanza rwa famile rwakajijwe kurenza n’iz’abaGenerals n’abandi bantu bakomeye”. Igisubizo: impamvu ngizi:

(1)RPF impyisi mahuma na chairman wayo na DMI zayo bishe Rwigara Assinapol bizera ko famille ye izaruca ikarumira ikajya ahubwo kubasaba ubufasha nka Madamu Mucyo utazi ibyo ari mo. Si ko byagenze. Ibaykurikiyeho byose byatunguye ingona binazitera impungenge;

(2) Kubyara abakobwa: kuba Rwigara Assinapol yarabyaye abakobwa byafashije uriya muryango cyane. Iyo bose baza kuba abahungu ubu ntacyo uba mwumva. Iyo abakobwa bagiye kw’itabaro kaba kabaye. Three female Generals: General Adeline Rwigara, General Diane Rwigara na General Anne Rwigara. It is not a joke. Ntabwo ari urwenya! General Adeline Rwigara ubu kw’isi yose na hano muri Amerika baramugereranya na Lady of Liberty; Diane Rwigara hano muri Amerika na Canada baramugereranya na Rosa Park i Burayi barimo baramugereranya na Jeanne d’Arc. Adeline Rwigara azamura Bibiliya Yera n’akaboko ke k’iburyo yatangije urugamba, ahasigaye ni ahacu abagabo abasore, abagore n’inkumi;

(3)Kuba abatutsi bose bahoze mu Rwanda mbere ya 1994 bashyigikiye Diane Rwigara na famille ye byaciye FPR mw’ibice ku buryo bihangayikishije cyane Kagame n’abambari be bose bayobewe neza neza aho bazabigarurira bakanabona ntaho. Hakiyongeraho ko abahutu hafi ya bose, n’abanyamahanga, bose bashyigiye Diane Rwigara na famille ye. Ngizi impamvu z’ingenzi 3 zituma urubanza rwa famille Rwigara rwakajijwe kurenza n’iz’abagenerals n’abandi bantu bakomeye.

Luther Kabeja